Ntsinzwe na Kiyovu naba mpemukiye umupira w’amaguru - KNC uyobora Gasogi

Kakooza Nkuriza Charles uyobora Gasogi United, yatangaje ko aramutse atsinzwe na Kiyovu Sports byaba ari uguhemukira umupira w’amaguru.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igiye kuba isubitswe kubera imikino mpuzamahanga y’amakipe y’igihugu, aho izongera gukinwa tariki 15/04/2022 nyuma y’icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwe mu mikino izaba ubwo izaba isubukuwe ni umukino uzahuza ikipe ya Gasogi United na Kiyovu Sports.

KNC
KNC

Umuyobozi wa Gasogi Kakooza Nkuriza Charles "KNC" yatangaje ko adashobora gutsindwa na Kiyovu Sports, aho abifata nko guhemukira abakunzi b’umupira w’amaguru.

Yagize ati "N’ubwo twaba tudandabirana, uretse ko tuzakina tunakeneye amanota, ni ukuri naba mpemukiye umupira w’amaguru ntsinzwe na Kiyovu, naba mpemukiye abafana."

Kugeza ubu n’ubwo umuyobozi wa Gasogi yatangaje ibi, ikipe ya Gasogi hamwe na Gorilla ndetse na Etincelles ni yo makipe amaze gutsindwa imikino myinshi (11), mu gihe Kiyovu Sports iyoboye urutonde ari yo imaze gutsinda imikino myinshi (15).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ejo hazina ayahe makipe?

Ntirenganya yanditse ku itariki ya: 15-04-2022  →  Musubize

Uwo mugabo azira amagambo agira,muri football hakora ibikorwa ntihakora ibigambo.Abyina mbere y’indirimbo.

Kadafi yanditse ku itariki ya: 22-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka