Ntibiremezwa ko Abouba azakina umukino wa APR na Rayon

Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko uyu munsi ishobora kurara ibonye ibyangombwa bya Abouba SIbomana, mu gihe Ferwafa nayo itangaza ko itaramenya neza igihe bizabonekera

Kuri uyu wa Kabiri taliki 17 Mutarama 2017, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatanze ibyangombwa by’umukinnyi bya SIbomana Abouba byavuye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ubu ikaba itegereje ko FERWAFA ibaha Licence (icyangombwa cyemerera umukinnyi gukina Shampiona).

Ibyangombwa byavuye muri FIFA byemerera Abouba gukira Rayon Sports
Ibyangombwa byavuye muri FIFA byemerera Abouba gukira Rayon Sports
Siboamana Abouba yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports
Siboamana Abouba yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Rutayisire Jackson ukuriye Komisiyo y’amarushanwa muri Ferwafa, yadutangarije ko ibyangombwa Rayon Sports byose yasabwaba babibonye, hakaba hategerejwe ko ababishinzwe baterana bakareba niba yemerewe guhabwa Licence ya Ferwafa

Yagize ati “Yatanze ibyangombwa, agomba gutegereza ko Licence ya Ferwafa iboneka, nta gihekidasanzwe giteganyijwe bisaba ngo utangire gukina, ababishinzwe baragenzura niba yuzuje ibisabwa ubundi agakorerwa Licence, sinizeye 100% ko azakina uriya mukino, Licence niba yabonetse azakina, niba itaraboneka azakina imikino ikurikira, naho ibyo yasabwaga byose Rayon Sports yamaze kubitanga.”

Gakwaya Olivier, Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports yatangarije Kigali Today muri iki gitondo ko bamaze gutanga ibisabwa byose, ko hatagize igihinduka uyu munsi baza guhabwa ibyangombwa na Ferwafa byemerera ABouba gukina

“Transfert twarayibonye ndetse twanayitanze muri Ferwafa, ubu dutegereje ko tubona Licence iva muri Ferwafa, naho undi mukinnyi ukomoka muri Mali twamaze kumvikana byose, ubu dutegereje ko tubona transfert ye ivuye muri FIFA”

Siboamana Abouba ashobora kongera kugaragara akinira Rayon Sports ahura na APR Fc
Siboamana Abouba ashobora kongera kugaragara akinira Rayon Sports ahura na APR Fc

Sibomana Abouba wakinaga muri Gor Mahia yo muri Kenya aramutse ahawe ibyangombwa na Ferwafa, yatangirika ku mukino ukomeye uzahuza APR Fc na Rayon Sports kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu Saa Cyenda n’igice.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Abouba bamureke yikinire

uwamungu yanditse ku itariki ya: 20-01-2017  →  Musubize

nuko nuko nanjye ndebe ibya degore na ferwafa ye na apr yiwe icyo baza kwitabaza noneho ubushize bitabaje ko police yananiwe kurinda umutekano wabafana regionale maze nabyo biba ibyubusa birangira inabatamaje ibihakanye.maze nanjye ndebe noneho ikigaragara igiye guta ibaba muri fifa.erega degore bisa naho atinya bariya bayobozi bakomeye bo muri apr ubundi icyo bamutegetse cyose akagikora kubera ubwoba maze akabyica abizi kugirango yibonere amaramuko batamwirukanisha.gusa ibyabo twarabimenye.baretse tugakina umupira wukuri ra bakareka kuduhonyora

uwiragiye jamvier yanditse ku itariki ya: 19-01-2017  →  Musubize

nibabimuhe akine

bazimaziki yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

nibabimuhe akine

bazimaziki yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

ariko jyewe ndabona byoroshye uru ni urucabana niba FIFA yarabitanze ikindi Niki se?kumuha licence byatwara amasaha angahe uyu ni umunzani tugiye gupimiraho ferwafa bayivuze kera ngaho nihagarare kigabo tuyihanze amso

chrisophe yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

NIBA IBIKENEWE BYARABONETSE NIYIHE MPAMVU YAMUBUZA GUKINA UYU MUKINO?

J NEPO yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

Koco! Reka nanjye nze kureba ko FERWAFA ya Degaule ufana APR abibaha tu!

KAROLI yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

ABOUBA YARAKENEWE NAZE AKOMEZE AFASHE IKIPE GUSHIMANGIRA UMWANYA WA MBERE.

NIZEYIMANA FRANCOIS-XAVIER yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka