Ntasanzwe: Umusifuzi Karekezi Dylan w’imyaka 11 y’amavuko

Karekezi Dylan watangiye gusifura afite imyaka umunani y’amavuko ni umwe mu basifuzi basifuye imikino y’amashuri yasorejwe mu Karere ka Rubavu mu mpera z’icyumweru gishize. Karekezi avuga ko yahisemo uyu mwuga wo gusifura umupira w’amaguru kubera urukundo abifitiye, mu gihe abandi usanga bahitamo kwamamara mu gukina.

Karekezi Dylan w'imyaka 11 yatangiye gusifura afite imyaka 8
Karekezi Dylan w’imyaka 11 yatangiye gusifura afite imyaka 8

Ibi Karekezi Dylan yabitangaje nyuma yo gusifura umukino wa nyuma w’irushanwa ry’amashuri rya CAF African Schools Championship 2022 mu cyiciro cy’abakobwa wahuje GS Muhato na we yigaho na Kiramuruzi PS maze avuga ko yahisemo uyu mwuga wo gusifura kubera urukundo.

Yagize ati "Maze imyaka itatu, natangiye muri 2019 nari mbikunze kandi mbishoboye. Natangiye nkina ariko numva nshoboye gusifura kandi mbishaka mbijyamo."

Karekezi Dylan(wa kabiri uturutse iburyo) yambitswe umudali nyuma yo gusifura umukino wa nyuma
Karekezi Dylan(wa kabiri uturutse iburyo) yambitswe umudali nyuma yo gusifura umukino wa nyuma

Karekezi Dylan ubarizwa mu ishuri ryigisha gusifura rya Rubavu Referees Academy ryashinzwe n’umusifuzi Ruzindana Nsoro avuga ko babasabye ko bagomba kugira ikinyabupfura bakitwara neza mu kazi kabo.

Karekezi Dylan avuga ko umusifuzi w’icyitegererezo kuri we ari umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi Mukansanga Salima nubwo batari bahura amaso ku maso kuko amubona kuri televiziyo gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congratulations 💐💐

Moïse yanditse ku itariki ya: 25-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka