Ntagungira yijeje Blater kongera ingufu mu mupira w’abana

Nyuma y’amezi atatu amaze ku buyobozi bwa FERWAFA, kuri uyu wa mbere Ntagungira Celestin ‘Abega’ yasuye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) Joseph Sepp Blater, maze baganira ku by’ingenzi bizatuma umupira wo mu Rwanda utera imbere.

Uretse kuba FIFA yari isanzwe itera inkunga u Rwanda binyuze mu mushinga witwa ‘Goal’ aho u Rwanda rwubakiwe ibibuga bigezweho, ishuri ry’umupira w’amaguru ndetse n’ibiro byo gukoreramo, Ntagungira yabwiye FIFA.COM ko hari n’indi mishinga mishya y’iterambere yaganiriyeho na Blater.

Ntagungira yagize ati « Twanaganiriye kandi ku mishinga mishya irimo kubaka ahantu hanini (Sports complex) ikipe y’igihugu yajya ikorera imyitozo ».

Ntagungira kandi yakomeje avuga ko agiye gushyira imbaraga cyane cyane mu mikino y’abana kuko ariyo mizero y’umupira w’amaguru w’u Rwanda. Yavuze kandi ko hazongerwa n’amarushanwa y’abana ariko bakagera cyane no ku bo mu cyaro.

Yagize ati «Kugeza ubu umupira w’amaguru ukinirwa mu mijyi no mu duce twateye imbere, ariko ubu noneho turashaka ko umupira ugera mu bice byose by’igihugu ».

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa FIFA.COM, Abega yatanze urugero ku ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, avuga ibigwi yagize byo kubona itike y’igikombe cy’isi, ari umusaruro wo kuzamura abana batoya bagatozwa umupira w’amaguru hakiri kare.

Yabisobanuye muri aya magambo : « Ni ikintu gikomeye twagezeho nk’u Rwanda. Uyu musaruro waturutse cyane ku ishuri ry’umupira w’amaguru twubakiwe na FIFA, ndetse batanu muri abo bana ubu bari mu ikipe y’igihugu nkuru. Ibi turabishimira cyane FIFA kandi natwe tuzakomeraza aho ».

Mu rwego rwo kubaka umupira ushingiye ku bana, Abega yavuze ko bagiye gushyiraho uburyo buhamye bw’amarushanwa y’abana azajya akorwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda (Leagues). Intego ni ukubona abantu benshi cyane cyane abana bakina umupira kandi mu bice bitandukanye. Ibi bizafasha kubona abakinnyi benshi beza bazajya mu makipe y’igihugu.

Nubwo FIFA ikunze gutanga ubufasha bw’amafaranga, Abega yabwiye FIFA.com ko mu bindi bibazo FERWAFA ikunze guhura na byo harimo n’ikibazo cy’ubumenyi bukeya akaba yaranaboneyeho gusaba ko FIFA yabafasha mu kubaha amahugurwa azafasha mu kuzamura abakinnyi mu Rwanda.

Mu rwego rwo kubaka umupira w’amaguru w’u Rwanda ku buryo burambye, Abega yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu gushishikariza amakipe gushaka ubuzima gatozi, imiyoborere y’amakipe ihamye, amahugurwa y’abatoza, abasifuzi ndetse n’abashizwe guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore, ndetse no gushaka abaterankunga.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka