Ntagungira Célestin « Abega » yegukanye kuyobora FERWAFA

Nyuma yo guhundagazwaho amajwi angana na 83 ku ijana n’abanyamuryango b’ishyirahammwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Ukwakira 2011 ku cyicaro cy’iri shyirahamwe i Remera, Celestin Ntagungira ‘Abega’ ni we watorewe kuba umuyobozi mushya w’iri shyirahamwe.

Ntagungira wahoze ari umusufuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru yari ahanganye n’abandi bakandida bane ariko mbere y’uko amatora atangira babiri muri bo bakaba bahise bamwegurira amajwi yabo abo ni Byiringiro Emmanuel uturuka muri Pepiniere FC na Mukubu Gerard uturuka muri Mukura Victory Sport. Ibi bivuga ko Ntagungira yasigaye mu irushwana ahanganye na Ndanguza Theonas uturuka muri Musanze FC ariko na we yaje gutsindwa na Abega kuko we yabonye amanota ane ki ijana gusa, mu gihe babiri ku ijana mu batoraga yabaye impfabusa.

Ntagungira uturuka muri Rayon Sport, atowe asimbura Brigadier General Jean Bosco Kazura wasezeye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite tariki ya 12 Nzeri uyu mwaka, bivuga ko Ntagungira azayobora imyaka ibiri yari isigaye kuri manda ya Kazura. Nyuma yayo hazakorwa andi matora nk’uko bisanzwe bigenda nyuma ya buri myaka ine, hagashyirwaho abayobozi bashya ku myanya yose ya Komite nyobozi ya FERWAFA.

Nyuma yo kugirirwa icyizere n’abanyamuryango, Ntagungira yatangaje ko agiye gufatanya n’abo asanze mu guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda, yongeraho ko n’ubwo yari asanzwe akorana na FERWAFA ariko atari azi neza ibikorerwamo byose ariko ko nyuma yo guhabwa ubushobozi agiye kubukoresha mu guhindura imikorere igamije itarambere ry’umupira w’amaguru.

Mu byo yifuza kuzashyiramo imbaraga nk’uko yanakomeje kubivuga na mbere y’uko atorwa, ngo azazamura umupira ashingiye ku bana, akurikiranire hafi abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze kandi akoranire hafi n’itangazamakuru kuko avuga ko rizamufasha mu iterambere ry’umupira.

Ntagungira Célestin “Abega” w’imyaka 45 yamenyekanye mu mupira w’amaguru kubera gusifurana ubushishozi mu Rwanda byatumye anagera ku rwego mpuzamahanga kugeza ubwo yagiriwe icyizere cyo gusifura imikono y’igikombe cy Afurika cyo muri 2006 anakomerezaho asifura igikombe cy’isi cyabereye mu Budage muri uwo mwaka. Yanasifuye kandi igikombe cy’Afurika cyo muw’ 2008, asifura igikombe cy’isi cyo muri Afurika y’epfo muri 2010, ndetse n’icy’abatarengeje imyaka 17 cyo muri 2009 cyabereye muri Nigeria.

Abega ahagarariye kandi abasifuzi bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), akaba kandi ari na we musifuzi w’umunyarwanda wa mbere wasifuye imikino mpuzamaganga, yahagaritse gusifura mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka