Ntacyo umutima unshinja - Gatera Musa Espoir FC ikekaho ruswa

Nyuma yuko ikipe ya Espoir FC itandukanye n’uwari umutoza wayo Gatera Musa, ariko ikavuga ko ishobora kumukurikirana kubera kuba ngo yaragiye yakira amafaranga (ruswa) mu mikino itandukanye ndetse ikaba yamugeza mu nzego bireba, uyu mutoza we avuga ko ibyo ntaho bihuriye n’ukuri ndetse ko yifuza ko Espoir FC irega, we ntacyo umutima umushinja.

Umutoza Gatera Musa
Umutoza Gatera Musa

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Gatera Musa yavuze ko byaba byiza niba ibyo ikipe ya Espoir FC ivuga ibifitiye ibinyetso, igiye gutanga ikirego bakaburana.

Yagize ati "Nifuza ko babikora, byaba ari byiza tukajya muri RIB. Ibyo bavuga byose ni ukubeshya ariko bashyire ibyo bimenyetso ahagaragara, gusa nabo nibabibura turajya mu rukiko, ariko nta kintu na kimwe umutima unshinja."

Uyu mutoza akomeza avuga ko intandaro y’ibi byose ari perezida w’ikipe ya Espoir FC, Twizeyimana Vincent, ngo wababajwe n’uko iyo ikipe yatesheje amanota Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona banganya 0-0, biri mu byatumye itakaza n’igikombe.

Yagize ati "Buriya perezida ntabwo yifuzaga ko twatsinda Kiyovu Sports, byaramurakaje ni nayo ntandaro y’ibyo byose, gusa nta kuri afite kuko imikino yose bavuga ntabwo nayitoje."

Twizeyimana Vincent, Umuyobozi w’ikipe ya Espoir FC, we avuga ko ibyo Gatera Musa amushinja atari byo kuko atigeze ababazwa no gutesha amanota Kiyovu Sports, kuko we ubwe yari yatanze agahimbazamusyi ku bakinnyi ngo bayitsinde.

Ubuyobizi bwa Espoir FC buvuga ko kugeza ubu bakiri gukusanya ibimenyetso byatuma bajyana ikirego mu nzego zibishinzwe, ndetse ko hari bimwe na bimwe byamaze kuboneka ariko bikinononsorwa.

Imikino bivugwa ko Gatera Musa ngo yaba yaracyiyeyo amafaranga nk’uko abishinjwa, arivugira ko irimo umukino ikipe ya Etoile de l’Est yatsindiye Espoir FC i Ngoma ibitego 3-1 ndetse n’uwo APR FC yatsinzemo Espoir FC ibitego 3-2 i Rusizi, imikino yose atatoje kuko yari mu ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yiteguraga amarushanwa.

Gatera Musa yageze mu ikipe ya Espoir FC muri Kamena 2020, akaba amasezerano ye muri iyo kipe agomba kurangirana n’uyu mwaka w’imikino, usigaje iy’Igikombe cy’Amahoro ngo urangire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka