Ntabwo nzatoza Espoir FC umwaka utaha - Gatera Musa

Mu gihe umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urimo kugana ku musozo, umutoza Gatera Musa watozaga Espoir FC, yatangaje ko atazakomezanya na yo mu mwaka utaha w’imikino.

Umutoza Gatera Musa
Umutoza Gatera Musa

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Gatera Musa yavuze ko amasezerano ye muri Espoir arangirana n’uyu mwaka w’imikino kandi ko atazayongera.

Yagize ati "Ntabwo nzatoza Espoir FC umwaka utaha ibyo ni ukuri, narangije amasezerano yanjye nta kibazo twakoranye neza, kandi tugomba no gutandukana neza."

Gatera Musa yakomeje avuga kandi ko hari amakipe batangiye ibiganiro ko yazayatoza umwaka utaha, aho muri ayo makipe harimo Gorilla FC, Bugesera ndetse na Mukura VS kugeza ubu idafite umutoza mukuru nayo ngo iramwifuza, akaba avuga ko abatanga ibyo yifuza kurusha abandi aribo bazakorana.

Gatera Musa yatangiye gutoza Espoir FC muri Kamena mu mwaka wa 2020, kugeza ubu muri shampiyona y’uyu mwaka iyo kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 34, mu gihe hasigaye umukino umwe ngo shampiyona irangire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka