Ntabwo nje kwicara muri Police FC, ndashaka umwanya wanjye - Bakame

Umunyezamu Ndayishimiye Eric bakunda kwita ‘Bakame’ ahamya ko ataje kwicara ku ntebe y’abasimbura mu izamu rya Police FC.

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 nibwo byamenyekanye ko ikipe ya Police FC isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yasinyishije umunyezamu Ndayishimiye Eric wari umaze imyaka 2 akinira ikipe ya AS Kigali.

Ndayishimiye Eric Bakame yabaye kapiteni wa Rayon Sports
Ndayishimiye Eric Bakame yabaye kapiteni wa Rayon Sports

Bakame atangaza ko n’ubwo aje mu ikipe ya Police FC ifite abandi banyezamu beza ariko ibyo bitamuteye ubwoba kuko agomba gukora cyane akabona umwanya we (kubanza mu kibuga).

Yagize “Ni byo koko natandukanye n’ikipe ya AS Kigali, Police nerekejemo ni ikipe nziza, zari inzozi zanjye gukinira ikipe ya Police FC kugira ngo dufatanye gutwara ibikombe nk’uko nanjye nagiye mbitwara, nzayiha ibyo mfite na yo impe ibyo ifite turebe ko twagera ku gikombe.”

Abajijwe ku kuba nta mpungenge z’uko ashobora kuzicara muri Police FC, Eric Bakame avuga ko ataje kwicara ku ntebe y’abasimbura.

Yagize ati “Njyewe ngiye mu ikipe ya Police ariko ntabwo ngiye kwicara, n’ubwo abanyezamu bahari ari barumuna banjye singomba kujyana izina ngo ni ryo rizanjyana mu kibuga ahubwo nzabikorera, nzakora cyane kuko ndashaka kurinda umwanya wanjye.”

Ati “Na bo bagomba gukora cyane ndetse bakanampa guhanganana (competition), kuko njye rwose ntabwo nje kwicara, nje gukora ariko kugira ngo nzabashe kujya mu kibuga bizansaba gukora cyane”.

Ndayishimiye Eric w’imyaka 30 y’amavuko amaze imyaka irenga 13 ari umunyezamu ngenderwaho mu makipe yose yaciyemo, aho yamenyekanye cyane mu mwaka w’imikino wa 2008-2009 ubwo yafashaga ATRACO FC kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Kuva mu mwaka wa 2009 kugeza muri 2013 uyu munyezamu yakiniraga APR FC ayivamo yerekeza muri Rayon Sports atandukana na yo muri 2018 yerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Mu mpeshyi ya 2019 nibwo yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri yarangiye muri Nyakanga 2021. Uyu munyezamu ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kuva muri 2008. Ndayishimiye Eric yasinyiye Police FC mu gihe kingana n’umwaka umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka