Ntabwo dutegura irushanwa ry’Agaciro tugamije gucuruza- Mugabe Charles

Mu gihe hagiye kuba irushanwa ry’Agaciro rihuza amakipe ane ya mbere muri Shampiyona ishize, Umuyobozi ushinzwe ishoramari mu Kigo cya Agaciro Developmeny Fund, Mugabe Charles, yavuze ko intego y’iyi mikino atari ugucuruza ahubwo intego zayo ari ubukangurambaga.

yu ni Mugabe Charles ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro
yu ni Mugabe Charles ushinzwe ishoramari mu kigega Agaciro

Yabitangarije mu nama yahuje abayobozi ba FERWAFA, ab’ikigega Agaciro, ndetse n’abanyamakuru, bavuga aho imyiteguro y’aya marushanwa igeze.

Yagize ati "Amafaranga dusohora dutegura iyi mikino niyo menshi kurusha ayo dukura ku bibuga. Intego z’iyi mikino ni ubukangurambaga Ku Banyarwanda tubinyujije mu mikino.

Mu cyumweru kimwe dushatse kwamamaza kuri radio na za televiziyo twakwishyura amafaranga menshi ariko iyo tubinyujije mu mikino biratworohera"

Mugabe Charles yanavuze kandi ko impamvu batagamije gucuruza muri aya marushanwa, aruko baba banagamije gutanga ibyishimo no kubantu basanzwe bashyira amafrw yabo mu kigega Agaciro.

Abayobozi b'Ikigega Agaciro bafatanyije n'aba FERWAFA mu kuvuga ku myiteguro y'amarushanwa y'Agaciro
Abayobozi b’Ikigega Agaciro bafatanyije n’aba FERWAFA mu kuvuga ku myiteguro y’amarushanwa y’Agaciro

Iri rushanwa rizatangira tariki 28 Nzeri, rizitabirwa na Rayon Sports, APR fc, As Kigali na Etincelles.

Hazarebwa imyitwarire y’amakipe yitwaye neza azamukemo azakina umukino wa nyuma n’umwanya wa gatatu.

Mu bihembo, amakipe nka Rayon Sports, As Kigali na Apr fc zagenewe miliyoni 2 zo gutegura imikino uko ari itatu , Etincelles yo igenerwa eshatu kuko izaba yavuye mu ntara. Ikipe izegukana igikombe izahabwa miliyoni 2.

Uretse amakipe, hazanahembwa umukinnyi mwiza w’irushanwa, n’umukinnyi watsinze ibitego byinshi bazahembwa na RwandAir kujya ahantu hamwe bashaka mu bihugu RwandAir ikoreramo ingendo.

Imikino yose uko iteganyijwe (izabera kuri stade Amahoro

Tariki 28 Nzeri 2018

APR FC vs Etincelles 15:30”

As Kigali vs Rayon sports 18:00”

Mu rwego rwo guteza imbere iri irushanwa Ferwafa yatangaje ko amakipe aryitabira ashobora kuziyongera mu mwaka utaha akaba yagera ku munani.

Amafaranga yinjiye mu kigega mu mwaka ushize akusanyijwe muri iyi mikino ni miliyoni 36. Ikigega Agaciro umwaka ushize cyari kimaze gukusanya miliyari 43 z’amanyarwanda ubu kimaze kugeza kuri miliyari mirongo itanu n’imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka