Nta wabinsabye-Jimmy Gatete ku gutanga umusanzu kuri ruhago Nyarwanda

Uwahoze ari rutahizamu w’Amavubi Jimmy Gatete avuga ko inzego bireba yaba FERWAFA na Minisiteri ya Siporo nta na rumwe rwari rwamwegera rumusaba ko yagira umusanzu atanga mu iterambere rya ruhago yaba ku Mavubi cyangwa mu bundi buryo.

Ibi uyu mugabo wagize uruhare mu kujyana Amavubi mu gikombe cya Afurika rukumbi yakinnye mu 2004 bigatuma kuri ubu iyo uvuze rutahizamu ari we uza mu mitwe y’Abanyarwanda, yabitangaje ubwo yageraga mu Rwanda aho abajijwe niba hari uwaba yarigeze amwegera amusaba uruhare rwe mu guteza imbere ruhago yavuze ko ntawe.

Ati "Ntabwo ari byo nta bihari, ntabwo bigeze banyegera, nta na rimwe. Niharamuka habaye ikintu cyiza nk’iki, umupira kuwuzamo nibaza ko ari ibintu nzi, hari umusanzu natanga. Nta wari wabinsaba ariko bibaye nibwira ko bizatanga umusaruro."

Jimmy Gatete avuga ko atari yegerwa n'uwariwe wese asabwa kuba yagira umusanzu atanga muri ruhago Nyarwanda kuva yayivamo nk'umukinnyi
Jimmy Gatete avuga ko atari yegerwa n’uwariwe wese asabwa kuba yagira umusanzu atanga muri ruhago Nyarwanda kuva yayivamo nk’umukinnyi

Abajijwe niba hari icyo ateganya kuba yakorera umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo kuruhesha ishema ari umukinnyi, Jimmy Gatete yavuze ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora kugira icyo akora.

Ati "Umwanya uwo ari wo wose umuntu ashobora gukora ikintu. Ntarirarenga, mbitekerezaho icyo nshoboye cyose nagikora, ikizashoboka."

Jimmy Gatete udakunda kuvuga cyane ku mupira w’amaguru mu Rwanda kuva yahagarika gukina mu 2010, avuga ko kutawuvugaho byinshi abyinjiyemo ari uko akenshi aba nta makuru menshi awufiteho.

Jimmy Gatete yanditse amateka mu mitima y'abakunzi ba ruhago mu Rwanda nyuma yo kurufasha kugera mu gikombe cya Afurika 2004 ,cyonyine Amavubi yakinnye kugeza ubu
Jimmy Gatete yanditse amateka mu mitima y’abakunzi ba ruhago mu Rwanda nyuma yo kurufasha kugera mu gikombe cya Afurika 2004 ,cyonyine Amavubi yakinnye kugeza ubu

Ubundi uretse na ruhago, mu mikino itandukanye hirya no hino ku Isi abahoze bakina bitabazwa n’ingaga cyangwa inzego z’imikino mu kugira uruhare mu iterambere ryayo haba mu mitoreze kugera ku makipe y’igihugu, kuyobora ingaga z’iyo mikino (Federasiyo) ndetse no mu buryo bwakwifashishwa bagatanga umusanzu wabo.

Ibi ariko mu Rwanda birasa nk’ibitandukanye kuko atari kenshi usanga abahoze bakina imikino bari mu nzego zifatira ibyemezo imikino ahubwo ikita rusange kuri benshi usanga iyo bahagaritse gukina bajya kure y’imikino aho abakabegereye nabo batabikora ibyo abenshi babona nk’intege nke kuri izo nzego kuko abakabaye abetekinisiye beza ari abanyuze mu mikino.

By’umwihariko mu mupira w’amaguru ntabwo ari kenshi uwahoze akina runaka yitabazwa mu gufasha mu nzego za ruhago yaba mu gutoza, mu buyobozi ndetse n’ahandi uretse abagerageza kugira ibikorwa byabo bwite nka Jimmy Mulisa ufite ishuri rya ruhago yitangirije ku giti cye ndetse na bake bakora mu makipe (Clubs) bibamo ariko wareba ku rwego ruri tekinike nka FERWAFA ukabona nta muntu n’umwe wakinnye umupira ururimo yewe bikagera kure no mu ikipe y’igihugu dore ko aho bakenerwa atari mu gutoza gusa.

Rutahizamu Jimmy Gatete mu Rwanda yakiniye ikipe ya Mukura VS, Rayon Sports ndetse n’ikipe ya APR FC kuri ubu akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka