Nta mutoza twasinyishije, Jean Paul yasabye akazi nk’abandi – Umunyamabanga wa Etoile de l’Est

Guhera ku mugoroba wa tariki 9 Gashyantare 2022, hacicikanye amakuru avuga ko Munyankindi Jean Paul yaba yagizwe umutoza mukuru wa Etoile de l’Est, nyuma yo kugaragara ku myitozo y’iyo kipe yitegura imikino yo kwishyura, izatangira kuri uyu wa Gatandatu taliki 12 gashyantare 2022.

Umutoza Munyankidi Jean Paul
Umutoza Munyankidi Jean Paul

Kigali Today yifuje kumenya amakuru y’impamo niba koko umutoza Munyankindi Jean Paul, yaba yasinyiye iyo kipe y’Iburasirazuba, maze ivugana n’Umunyamabanga wayo, Byukusenge Elie, aduhamiza ko nta masezerano bigeze bagirana n’uwo mutoza, ahubwo ko nawe ari umwe mu bifuza gutoza ikipe ya Etoile de l’Est babisabye.

Yagize ati “Nta mutoza turasinyisha ku geza magingo aya, turacyamushaka. Ibya Jean paul ko yaba yadusinyiye sibyo kuko ejo yahageze aje gusaba akazi atanga ibyangombwa nk’abandi, ubwo ni twicara tukabona ko koko ari we mutoza ucyenewe, ubwo arahabwa akazi, niba atari we ucyenewe ntako azabona. Rero uko twakiriwe dosiye ye ni nk’uko twakiriye iz’abandi, Jean Paul nawe ari mu basabye akazi ko gutoza Etoile de l’Est, ariko ntabwo ari umutoza wa Etoile de l’Est”.

Abajijwe niba kuza kureba imyitozo y’iyo kipe ntaho bihuriye no kuba yizeye akazi, Byukusenge yasubije avuga ko ntaho bihuriye, ari nk’uko undi wese yaza kuyireba.

Ati “Ntaho bihuriye rwose kuko ntabwo yayikurikiye nk’ufite inshingano, ni uko yaje i Kibungo aje gusaba akazi, bihurirana n’amasaha ikipe yari mu myitozo bituma anakomerezaho, akurikira imyitozo”.

Ikipe ya Etoile de l’Est isanzwe itozwa na Banamwana Camarade, ariko akaba adafite ibyangombwa (licence) bimwemerera gutoza mu kiciro cya mbere nk’umutoza mukuru, akaba ariyo mpamvu ikipe ya Etoile de l’Est iri ku isoko ishaka umutoza ufite nibura lice A, nk’uko amabwiriza ya FERWAFA abigena.

Munyankindi Jean Paul yatoje amakipe nka APR FC, Mukura VS, Police FC, Gicumbi na Espoir FC y’i Rusizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka