Nta mpungenge z’ahazaza dufite - Manishimwe Djabel

Nyuma yo gutsindwa na Police FC 2-1, kapiteni w’ikipe ya APR FC Manishimwe Djabel, yavuze ko nk’abakinnyi ubwabo badafite impungenge ku hazaza habo.

Ibi uyu musore utakibona umwanya ubanza mu kibuga, yabivuze nyuma yuko umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarak Muganga muri iki cyumweru yabwiye abakinnyi ko batari kwishimira imyitwarire y’ikipe, anabibutsa ko mbere yuko baza hari hirukanywe 17 bityo ko nibadahindura imyitwarire, hari n’abandi bashobora gutandukana n’iyi kipe.

Ati "Nta mpungenge z’ahazaza dufite, nta n’igitutu, icyo twifuza natwe nk’ubuyobozi n’ukwitwara neza ariko iyo bidakunze nanone hari igihe ntacyo warenzaho. Iyo utakoze ibyo ushoboye byose aho urigaya, ariko iyo watanze ibyo wumva ufite ntabwo ushobora gutinya ahazaza”.

Ati “Iyo bitagenze neza ntugere ku byo bagutumye ni byo, barahindura bagashaka abandi bashobora kubibagezaho, nta kibazo kiba kirimo niko ubuzima buhora, atari no mu mupira no mu bindi byose."

Djabel Imanishimwe ku giti cye utakigaragara kenshi yabanje mu kibuga, avuga ko we akazi ke aba yagakoze, ibiba bisigaye ari amahitamo y’abatoza.

Ati "Muri rusange kuba ku ntebe y’abasimbura ntabwo ari ibintu nifuza, ariko nk’umukinnyi akazi kanjye kaba ari ugukora imyitozo kujya mu kibuga byo ntabwo ari njyewe ubihitamo, hari ababishinzwe iyo baguhisemo ujyamo bataguhitamo ugategereza."

APR FC muri shampiyona imaze imikino ibiri idatsinda kuko mbere yuko itsindwa na Police FC, yanganyije na Gasogi United 0-0, kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 53 ikurikira Kiyovu Sports ya mbere n’amanota 56.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka