Kuri iki Cyumweru ku bibuga bitandukanye hari hakomeje imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona, aho imikino yari ihanzwe amaso ari iy’amakipe arwana no kudasubira mu cyiciro cya kabiri.
I Rubavu, ikipe ya Rutsiro yari yakiriye ikipe ya AS Kigali, gusa ntiyabashije kuyibonaho amanota kuko umukino urangira ari 0-0, gusa iri nota rimwe rikaba ryatumye ijya imbere ya Etoile de l’Est.
- AS Kigali yanganyije na Rutsiro ubusa ku busa
Gicumbi FC isa nk’aho yamaze gusubira mu cyiciro cya kabiri, nayo ntiyabashije kwirwanaho ku kibuga aho nayo nayo yanganyije na Gasogi 0-0.
Mu yindi mikino, i Musanze ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Musanze FC igitego 1-1, aho Rayon Sports yatsindiwe na Niyigena Clément n’umutwe, kuri Coup-franc yari itewe na Muvandimwe JMV, mu gihe Musanze yatsindiwe na Ben Ocen wagiye mu kibuga asimbuye.
Undi mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Police FC nayo yaje kunganya na Mukura igitego 1-1. Byaje kurangira imikino yose yabaye kuri uyu munsi irangira nta kipe n’imwe ibonye amanota atatu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|