Nta kipe ikomeye mu Rwanda kurusha Rayon Sports-Manishimwe Djabel

Manishimwe Djabel ukinira Rayon Sports, aratangaza ko kugeza ubu abona Rayon Sports airo kipe abona ikomeye mu Rwanda, ari nayo yifuza gukinira kugeza ubu

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Manishimwe Djabel mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu munsi yatangaje byinshi ku buzima amazemo imyaka ine mu ikipe ya Rayon Sports, ndetse n’urugendo yanyuzemo kugira ngo abe umukinnyi uhagaze neza muri iyi minsi.

Manishimwe Djabel umaze imyaka ine muri Rayon Sports
Manishimwe Djabel umaze imyaka ine muri Rayon Sports

Rayon Sports niyo kipe ikomeye mu Rwanda, nta yindi ari guteganya gukinira mu Rwanda

Ubwo yabazwaga n’umufana niba hagize ikipe ikomeye yo mu Rwanda imuha amafaranga, yasubije ko mu Rwanda hari amakipe abiri yamwifuje ariko we aza gusanga ayo makipe adakomeye kurusha Rayon Sports

"Hari amakipe yanyifuje abiri hano mu Rwanda kongeraho na Rayon Sports turi kuganira, ariko mu Rwanda njye mbona nta kipe ikomeye kurusha Rayon Sports ku buryo nayerekezamo"

Igitego cya Rutanga ni cyo cy’ingenzi muri uyu mwaka

Djabel yatangaje ko uyu mwaka ari wo mwaka mwiza w’imikino yagize kuva yatangira gukina umupira w’amaguru, n’ubwo ibikombe bibiri bikomeye atigeze abitwara

"Uyu mwaka ntitwatwaye Shampiona cyangwa igikombe cy’Amahoro, ariko niwo mwaka mwiza nagize kubera ibyo twagezeho ku rwego mpuzamahanga, nkanabona igitego Rutanga yatsinze Gor Mahia muri Kenya, ari cyo cy’ingenzi mu bitego twatsinze uyu mwaka"

Abakinnyi 11 beza mu myaka 4 ishize

Mu myaka ine ishize abona umunyezamu Abouba Bashunga ari we munyezamu mwiza bakinanye bahura n’amakipe akomeye kandi akabasha kwitwara neza, asanga abandi bakinnyi b’ingenzi inyuma yakinisha Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, imbere yabo Rutanga Eric na Mutsinzi Ange, ahagati abona hari umukinnyo wirengangizwa na benshi ariko abona ko akomeye, uwo ni Mugisha Francois Master.

Mu bakinnyi yemera cyane harimo Mutsinzi Ange
Mu bakinnyi yemera cyane harimo Mutsinzi Ange

Yashyizemo kandi Muhire Kevin, Kwizera Pierrot avuga ko yabafashje cyane n’ubwo yagiye, ashyiramo kandi Shabban Hussein Tchabalala, ndetse Manishimwe Djabel akaba yakina nawe muri iyi kipe inyuma ya ba rutahizamu.

Muhire Kevin, ni we mukinnyi wenyine Djabel akunda

Mu bibazo byinshi yagiye abazwa n’abari bakurikiye ikiganiro KT Sports gica kuri Kt Radio, umwe mu bafana yaje kumubaza umukinnyi akunda mu Rwanda, atazuyaje yavuze ko ari Muhire Kevin

Umukinnyi wa mbere akunda kandi yishimira gukinana nawe ni Muhire Kevin
Umukinnyi wa mbere akunda kandi yishimira gukinana nawe ni Muhire Kevin

Yirukanywe mu Isonga, Rayon Sports iramwakira

Bimwe mu byo ahora yibuka, ni uburyo yirukanwe mu Isonga bamubwira ko bazanye abandi bakinnyi, icyo gihe byamuhaye amahirwe yo kwerekeza muri Rayon Sports

Ati "Navuye mu Isonga bayirukanye n’abandi , habura iminsi nk’itatu ngo tugende twagize amahirwe haba amahugurwa y’abatoza, ngize amahirwe baba ari twe bayakoreraho, mbonamo Sosthene wari wungirije muri rayon Sports"

"Kubera yari yarantoje muri SEC namubwiye ko mu Isonga banyirukanye, arambwira ngo nze nkore igeragezwa muri Rayon Sports, ndagenda nkore igeragezwa iminsi itatu, umunsi wa kane bahise bansinyisha amasezerano"

Hari umwaka yari agiye gutizwa Gacinya arabyanga, Donadei arabishimangira

"Umwaka wa kabiri muri Rayon Sports wabaye nk’ungora kuko bari bagiye no kungora, icyo gihe bari bagiye kuntiza muri AS Kigali maze Gacinya arabyanga ngo sindi umukinnyi wo gutizwa, Abdu Mbarushimana wari Umuyobozi wa Tekiniki mu ikipe avuga ko abatoza ari bo bafata umwanzuro ko ngomba gutizwa"

"Uwo munsi byemejwe ko ngomba gutizwa ndetse nanakina umukino wari uwa nyuma ubundi ngahita ntizwa, narakinnye na numero 10 bari bampaye nahise bayinyaka sinayikiana, ariko umutoza Donadei wari waje uwo munsi yambonye nkina neza kuko nanatanze umupira wavuyemo igitego, ahita asaba ko ngomba kuzajya nkina inyuma ya rutahizamu"

"Ibintungura mu buzima ni bike" Djabel avuga ku kuba atarahamagawe mu Mavubi

Benshi bamaze iminsi bibaza impamvu uyu mukinnyi atigeze ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, mu magambo make ati ’Ibintungura mu buzima ni bike", aho yakomeje avuga ko we yumvaga yiteguye ko yahamagarwa, ariko ngo ntibizamubuza gukomeza gukora cyane.

"Amahirwe menshi azaguma muri Rayon Sports"

Akina hagati mu ikipe ya Rayon Sports, azwiho gutanga imipira myinshi ivamo ibitego
Akina hagati mu ikipe ya Rayon Sports, azwiho gutanga imipira myinshi ivamo ibitego

Manishimwe Djabel yasoje ikiganiro yagiranye na KT radio, ahumuriza abafana ba Rayon Sports batifuza kumutakaza, ababwira ko ku kigero cya 70% azaguma muri iyi kipe, ndetse ko igihe bazamubona ubwo iyi kipe izaba isubukuye imyitozo, bizaba bisobanue ko ari umukinnyi wa Rayon Sports mu yindi myaka iri imbere.

Manishimwe Djabel yatangiriye umupira iwabo muri Centre y’i Gatsibo i Kiramuruzi, aho yavuye yerekeza muri SEC Academy akahakina amezi atatu gusa aho yahise yerekeza mu Isonga, aha akaba yarahavuye mu mwaka wa 2014 aho yavuye yerekeza muri Rayon Sports kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

abakeba muryoshya ikiganiro

Umufana nyawe yanditse ku itariki ya: 22-11-2018  →  Musubize

Rayon sport nikipe ikomeye ntawabishidikanya kuko yarabigaragaje ahubwo mwatubwira niba ntamaraso mashya irongeramo. Murakoze.

Nduwayo Alfred yanditse ku itariki ya: 8-09-2018  →  Musubize

twe twashyize ingufu numutima nubushake kuri confideration cup, kdi murabona aho tugeze.
twahesheje igihugu ishema natwe tutiretse. uvuga ko Rayon sport idakomeye azabibaze Gromaria.
ikindi nuko iyo championa ndetse na peace cup, ntabwo byadushyira mumakipe 8 akomeye muri Africa.
kuvuga ngo Rayon sport ntizasohoka umwaka utaha, mwe muzasohoka tubateze amaso ko muzagera aha Rayon sport igeze mugahesha igihugu ishema mukabona no kuri ziriya cash.
gukomera nibikorwa kdi Rayon sport yarabigaragaje.
ubu twe turimo guhangana naza Mazembe, Mamerodi nizindi nkizo.

Martin yanditse ku itariki ya: 1-09-2018  →  Musubize

real madrid yatwaye champions league , nta goikombe nakimwe cyo murugo yigeze itwara byayibujije kwitwa ibihangange? amafaranga yasaruye aruta ibikombe byo mu rwanda

ddg yanditse ku itariki ya: 1-09-2018  →  Musubize

Hhhhhh gusohoka byo utazarenga umutaru birutwa no kuguma murugo kd ntarirarenga imitego mwa duteze imyinshi twarayisimbutse turacyakataje rero mwitonde

Method yanditse ku itariki ya: 1-09-2018  →  Musubize

Niba bakomeye kuki batatwaye Azam Premier league cg Peace Cup kuko next season bazaguma Ku rugo

stephen yanditse ku itariki ya: 31-08-2018  →  Musubize

Ngaho abo wemeza ko bakomeye batwaye ibikombe bazarenge akanyaru turebe hhhhhhahah..... Rata Djabil turikumwe nawe twese abakunzi ba Rayon sport ibyiza byinshi biracyaza....ooooh Rayon

Bebe yanditse ku itariki ya: 1-09-2018  →  Musubize

Biriya bikombe ntago byatwawe n’amakipe akomeye ahubwo ni amahirwe ariya makipe yahuye nayo,iyo ziba zikomeye Mukura ntiyari gusoza ARPL kururiya mwanya,iyo zikomera APR yari kubitwara byose,yaba champiyona ndetse n’icyamahiro, ngiyo impamvu mbona ariya makipe adakomeye kumugani wuyu muvandimwe.

Frodouard yanditse ku itariki ya: 1-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka