Nta bwoba mfite kandi sinzaba ikibazo - Umutoza w’Amavubi

Umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer avuga ko adafite ubwoba bwo kuba yabura akazi ke nubwo umusaruro atari mwiza kandi ko atazaba ikibazo k’u Rwanda.

Ibi uyu mugabo ukomoka muri Espagne yabivuze nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzwe na Mozambique kuwa 18 Kamena 2023 amahirwe yo kujya mu Igikombe cya Afurika 2023 akayoyoka.

Yagize ati"Nta bwoba mfite,ndi umugabo w’umunyakuri ushobora kunkunda cyangwa ntunkunde ariko ndi umunyakuri,rero ndabizi ko ntanga 100% mu bintu byinshi,nagira ikibazo ndamutse ntakora akazi kanjye uko nshoboye kose, kuri ibyo reka tuvuge nagira ikibazo ariko ntabwo aricyo kibazo."

Carlos Ferrer umaze umwaka n’amezi abiri atoza Amavubi akomeza avuga ko atazigera aba ikibazo k’u Rwanda gusa nanone kandi ko atuje mu byo ari gukora.

Ati "Nkuko mbivuga igihe kinini, ntabwo nzaba ikibazo.Ndatuje mu byo ndi gukora ,nizeye cyane ibyo turi gukora ,ni urugendo rutoroshye nukuri kuko turi guhindura uburyo bw’imikinire byumwihariko mu ikipe y’igihugu."

Carlos Ferrer avuga ko adafite ubwoba bw
Carlos Ferrer avuga ko adafite ubwoba bw’ahazaza mu kazi ke kuko yizeye ibyo ari gukora mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda

Mu gihe hasigaye umukino umwe ngo imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 irangire Amavubi ari ku mwanya wa nyuma aho mu mikino itanu afite amanota abiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka