Nshuti Yves wari umunyezamu wa Rutsiro FC yitabye Imana
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, nibwo hamenyekanyekanye inkuru y’incamugongo mu muryango wa siporo, yo gutabaruka kwa Nshuti Yves wari umunyezamu wa Rutsiro FC wazize impanuka, akaba yari afite myaka 26 y’amavuko.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuyobozi ushinzwe imibereho y’ikipe (Team Manager) ya Rutsiro FC, Pacifique Imanishimwe, yavuze ko Nshuti Yves yitabye Imana azize impanuka ya moto yari yitwayeho, yabereye ahitwa mu Byahi mu mujyi wa Rubavu.
Yagize ati "Yitabye Imana uyu munsi mu masaha ya saa cyenda. Dukurikije amakuru twahawe ni uko yari yitwaye kuri moto hanyuma ukurikije uko yagendaga yari ameze nk’uwabuze feri ageze mu ikoni aho agomba gukata biranga amera nk’aho adandabirana, bihurirana n’uko hari moto yindi yari irimo kuzamuka, asa nayo nk’uyigonze hanyuma iramubirindura akubita umutwe hasi."
Nshuti Yves wavutse tariki 4 Kanama 1996, yari umwe mu bakinnyi bari bamaze igihe kirekire mu ikipe ya Rutsiro FC, aho yari ayimazemo imyaka umunani (8) dore ko yayigezemo mu mwaka wa 2014 ayibera umunyezamu wa mbere mu cyiciro cya kabiri, akaba by’umwihariko ubwo iyi kipe yazamukaga mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2020, ariwe wari umunyezamu wayo wa mbere.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yooo!!! Agiye yaragikenewe kuko yarakiri muto rwose. Imana imuhe iruhuko ridashira Kandi umuryango we ukomeze kwihangana.