Nshuti Dominique Savio ngo azakumbura abafana ba rayon Sports

Umukinnyi wakiniraga Rayon Sports Nshuti Dominique Savio aratangaza ko azakumbura bikomeye abafana ba Rayon Sports.

Nshuti Dominique Savio
Nshuti Dominique Savio

Uyu mukinnyi wamaze kwerekeza mu ikipe ya As Kigali aguzwe miliyoni 16 z’amanyarwanda yabitangaje ku mukino we wa nyuma yakinnye muri Rayon Sports ku wa 8 nyakanga 2017 ubwo Rayon Yakirizwaga igikombe cya shampiyona.

Yagize ati”n’ubwo namaze kujya muri As Kigali ntibizoroha kwibagirwa abafana ba Rayon sports bakunda ikipe yabo hba mu bibi nibyiza kandi nanjye aho ngeze baramfashije ku buryo bukomeye nzahora mbakumbura”

Yunzemo agira ati”uzi nk’iyo muri gukina mukumva umurindi wabo nawe ugerageza kongeramo imbaraga ngo utabababaza ibyo rero nzabikumbura”

Rayon Sports n’umutoza Msoud Djuma ngo bamubereye imbarutso y’iterambere

Abafana ba Rayon Sport
Abafana ba Rayon Sport

Uyu mukinnyi Nshuti Dominique Savio akomeza avuga ko ikipe ya Rayon Sports yamubereye imbarutso yo kuba yatera imbere haba mu buzima busanzwe cyangwa no mu kibuga muri rusange ku buryo nayo ngo azahora ayibuka cyane.

Ati”Rayon sports ni ikipe ntazibagirwa kuko aho ngeze aha niyo mbikesha nayigezemo mvuye mu Isonga nkiri muto cyane nyikuriramo imfasha kubaho ku buryo navuga ko aho ngeze hose mbikesha Rayon Sports ndetse n’umutoza wayo Masoud Djuma”.

Nshuti Dominique Savio yari umwe mu bakinnyi Rayon Sports igenderaho babanza mu kibuga ndetse akaba n’umwe mu bakinnyi Amavubi agenderaho,akaba ayivuyemo ayivuyemo ayihesheje igikombe cy’amahoro n’icya shampiyona.

Abafana ba Rayon Sport
Abafana ba Rayon Sport
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

niyihangane yahisemo nabi.

Gakuru yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

cool gusa rayon sportduhombye umuntu wingenzi kbx.tumugarure savio ni ntwari.

nikuze valentine yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka