Nshimiyimana yahamagaye abakinnyi 27 bagomba kwitegura Eritrea

N’ubwo atari ku rutonde rw’abatoza batanu bagomba gutoranywamo umwe uzatoza Amavubi nk’umutoza mukuru, Eric Nshimiyimana yahawe inshingano zo gutoza akanatsinda imikino ibiri u Rwanda rufitanye na Eritrea bityo u Rwanda rukabona gutangira imikino yo mu matsinda yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi.

Nshimiyimana, unaheruka gutsinda Benin, yahise ahamagara abakinnyi 27 bagomba gutangira kwitegura iyo mikino kuri iki cyumeru. Mu bakinnyi yahamagaye higanjemo abaturuka muri APR FC kuko ifitemo abakinnyi umunani igakurikirwa na Police FC ifitemo batanu mu gihe Rayon Sport yakundaga gutanga abakinnyi benshi ubu ifitemo babiri gusa.

Ikindi kigaragara mu bakinnyi bahamagawe, ni ubwiganze bw’abakinnyi bakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 kuko hahamagawemo batanu. Mu rutonde kandi hagaragaramo abandi bakinnyi batamenyerewe mu Mavubi ndetse batanasanzwe bavugwa cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda nka Gabriel Mugabo ukinira Mukura ndetse na Innocent Habyarimana wa AS Kigali.

Abakinnyi bose bahamagawe uko ari 27 ni:

Abanyezamu: Ndoli Jean Claude na Ndayishimiye Jean Luc (bombi ba APR FC), Evariste Mutuyimana (Police FC) na Emery Mvuyekure(AS Kigali)

Abakina inyuma: Eric Gasana (APR), Emery Bayisenge (FERWAFA Academy), Ismail Nshutiyamagara (APR), Gabriel Mugabo (Mukura), Albert Ngabo (APR), Ghad Niyonshuti (Rayon Sports), Rusheshangoga Michael (Ferwafa Academy) na Frederic Ndaka (Police)

Abakina hagati: Eric Nsabimana (SEC Academy), Jean Baptiste Mugiraneza (APR), Hussein Sibomana (Kiyovu Sports), Jean Claude Iranzi (APR), Innocent Habyarimana (AS Kigali), Eric Ndahayo (Police), Andrew Buteera (Proline) na Tibingana Charles Mwesigye (Proline Academy)

Ba Rutahizamu: Jerome Sina (Rayon Sports), Olivier Karekezi (APR), Meddy Kagere (Police), Jacques Tuyisenge (Police)

Abakina hanze y’u Rwanda: Kalisa Mao (DC Motema Pembe, DRC), Haruna Niyonzima (Yanga FC, Tanzania) and Elias Uzamukunda (AS Cannes, France).

Bitewe n’umwanya mubi u Rwanda ruherereyeho ku rutonde rwa FIFA, Amavubi kimwe n’andi makipe adahagaze neza kuri urwo rutonde, azabanza gukina umukino w’ijonjora ry’ibanze mbere yo kujya mu matsinda.

U Rwanda ruzakina umukino ubanza na Eritrea tariki ya 11 Ugushyingo i Asmara, nyuma y’iminsi ine tariki ya 15 bakine umukino wo kwishyura i Kigali, aho ikipe izatsinda mu mikino yombi izahita yerekeza mu itsinda F rizaba ririmo Algeria, Mali na Benin.

Nyuma y’iryo jonjora hazakorwa amatsinda 10, aho amakipe azaba aya mbere muri buri tsinda ari yo azasigara ahatanira amatike atanu atangwa na FIFA ku bihugu bya Afurika bigomba kuzakina igikombe cy’isi. Ayo makipe 10 azaba yasigaye azatomborana uko azahura abiri abiri hagati yayo mu mukino ubanza n’uwo kwishyura, amakipe atanu atsinze azabe ari yo yerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Theoneste Nisingizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka