Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ ni umukinnyi wa APR FC

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ amasezerano y’imyaka ibiri nk’umukinnyi wayo mushya.

Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko yasinyishije Ismael ‘Pitchou’ wakiniraga Kiyovu Sports.

Nshimirimana Ismael Pitchou yageze mu Rwanda mu 2021 aje gukina muri Kiyovu Sports yafashije kwegukana umwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2021-2022 na 2022-2023.

Uyu musore ushobora gukina hagati yugarira(nomero 6) cyangwa asatira(nomero 8) yifujwe n’ikipe ya Rayon Sports ariko bananiranwa ku mafaranga yagombaga kumutangwaho aho bivugwa ko yifuzaga miliyoni 35 Frw mu gihe Rayon Sports yatangaga 25 Frw.

Pitchou usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu Rugamba ari mu bakinnyi ba mbere bakomoka hanze y’u Rwanda bamaze kwinjira muri APR FC nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse neza Kigali to day mbashiniye mbikuye kumutima unyuzwe uburyo mudahwema kuduha makuru agezweho kdi kugihe reka nshimire nanone ikipe twahisemo twisanze tuyikunda APR FC Mwarakoze kumva icyifuzo cyabakunzi rwose ubu noneho nibwo APR Yaza

Ndizihiwe yanditse ku itariki ya: 8-07-2023  →  Musubize

Abanyamakuru rimwe narimwe mugendera kumarangamutima mukabeshya abasomyi ngo 25 million?urabizi neza?

Uwimana yanditse ku itariki ya: 8-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka