Nizeyimana Mugabo Olivier ni we utorewe kuba Perezida wa FERWAFA

Umukandida Nizeyimana Olivier usanzwe ari Perezida wa Mukur VS, niwe utorewe kuyobora Ferwafa mu gihe cy’imyaka ine, aho yiyamamaje ari umukandida umwe rukumbi

Kuri iki cyumweru abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, bateraniye muri Lemigo Hotel mu nama y’Inteko rusange idasanzwe, aho ingingo imwe rukumbi yari amatora ya Komite Nyobozi ya Ferwafa.

Aya matora aje nyuma y’aho uwari Perezida wa Ferwafa Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damasceme yeguriye kuri uyu mwanya, aza no gukirikirwa n’abandi bakomiseri batanu bari bafatanyije, bituma hemezwa ko hagomba kuba amatora ya Komite nshya ya Ferwafa.

Nizeyimana Mugabo Olivier watorewe kuba Perezida wa FERWAFA
Nizeyimana Mugabo Olivier watorewe kuba Perezida wa FERWAFA

Abakandida bahataniraga uyu mwanya bari babiri, gusa ubwo amatora yari agiye kuba abakandiba bahawe umwanya wo kuvuga imigabo n’imigambi yabo, maze Rurangirwa Louis ahita atangaza ko ahagaritse kwiyamamaza ndetse anakuramo kandidatire, bituma hasigara Nizeyimana Mugabo Olivier wenyine.

Rurangirwa Louis wabaye uwa mberegutanga kandidatire, yayikuyemo mbere y'uko amatora atangira
Rurangirwa Louis wabaye uwa mberegutanga kandidatire, yayikuyemo mbere y’uko amatora atangira

Abanyamuryango baje guhabwa umwanya wo gutora yego cyangwa oya, maze umukandida Nizeyimana Mugabo Olivier atorerwa kuyobora Ferwafa nyuma yo kugira amajwi 52, umuntu umwe atora Oya, mu gihe Impfabusa zabaye esheshatu.

Komite Nyobozi nshya yatowe iyobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier

MUGABO NIZEYIMANA Olivier (Perezida)
HABYARIMANA Marcel (Visi Perezida)
HABIYAKARE Chantal (Komiseri ushinzwe imari)
CYAMWESHI Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga)
GASANA Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa)
IP UMUTONI Claudette (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)
NKUSI Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru)
TUMUTONESHE Diane (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)
UWANYILIGIRA Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko)
Lt Col GATSINZI Herbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)

Nkusi Edmond Marie uzaba ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru, yegeranye na Tumutoneshe Diane uzaba ushinzwe iterambere ry'umupira w'abagore
Nkusi Edmond Marie uzaba ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru, yegeranye na Tumutoneshe Diane uzaba ushinzwe iterambere ry’umupira w’abagore
Gasani Richard uzaba ashinzwe amarushanwa
Gasani Richard uzaba ashinzwe amarushanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka