Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Nizeyimana, yemeje amakuru yo gusinya muri Zanaco FC.
Yagize ati "Ni byo koko nasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Zanaco FC. Navuga ko aka kanya ndi umukinnyi wayo".
Abajijwe icyatumye adasinyira Napsa Stars nk’ikipe yavuye mu Rwanda agiyemo, Nizeyimana yasubije agira ati "Navuye mu Rwanda nje muri Napsa Stars ariko ntibyakunze kuko hari ibyo tutumvikanyeho mpitamo kutabasinyira".
Uwo musore yerekeje muri Zambia abisikana n’abandi bakinnyi benshi bakomoka mu Rwanda barimo Bashunga Abouba na myugariro wa Police Usengimana Faustin. Nizeyimana akavuga ko yizeye kubanza mu kibuga hagati muri Zanaco FC.
Zanaco FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ya Zambia igeze ku munsi wa 15, aho mu mikino 15 ifitemo amanota 25, muri iyo mikino yatsinzemo irindwi inganya ine itsindwa ine.
Nizeyimana Mirafa yakinnye shampiyona ye ya mbere mu mwaka wa 2012 muri Etincelles, yayivuyemo yerekeza muri Police FC aho yamazemo imyaka ibiri, avamo yerekeza muri APR FC ahava ajya muri Rayon Sports yakinnyemo umwaka umwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|