Nizeyimana Mirafa yamaze gutandukana na Zanaco yerekeza muri Kabwe Warriors

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati, Nizeyimana Mirafa, wakiniraga ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Kabwe Warriors yo muri icyo gihugu nanone.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, Nizeyimana Mirafa yemeje ko yamaze gutandukana na Zanaco FC yari agifite amasezerano yagombaga kurangira taliki ya 12 Werurwe 2022, gusa iyo kipe ikaba yari yamaze kumenyesha abakinnyi b’abanyamahanga bayikinamo, ko idafite gahunda yo kongera kubakoresha bityo ko we yahisemo kubasaba ko yatandukana na yo isoko ry’igura n’igurisha ritarafunga.

Ati “Amasezerano yanjye yagombaga kurangira taliki ya 12 Werurwe uyu mwaka ariko Zanako yari yamaze kutubwira ko idashaka gukoresha abanyamahanga umwaka utaha, ni yo mpamvu nahisemo kubasaba ko njye bandekura nkishakira indi kipe, ngo hato isoko ry’igura n’igurisha ridafunga ntarabona ikipe. Twarumvikanye byose barandekura”.

Mirafa yari asanzwe ari umukinnyi wa Zanaco FC
Mirafa yari asanzwe ari umukinnyi wa Zanaco FC

Kabwe Warriors ni imwe mu makipe akomeye muri shampiyona ya Zambia, dore ko umwaka ushize yanakinnye imikino nyafurika ‘Total Caf Confederations Cup’, ubwo yari yarasohokanye na Red Arrows mu gihe Zanaco yakinagamo Mirafa, yo yari yasohokanye na Zesco United muri CAF Champions League.

Nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona, Kabwe Warriors iri ku mwanya wa 13 n’amanota 25, aho mu mikino itanu imaze gukina itaratsindamo n’umwe, kuko yatsinzwe itatu inganya ibiri.

Mirafa Nizeyimana yerekeje muri Zanaco FC muri Werurwe umwaka ushize, aho yari yavuye mu Rwanda agiye gukinira Napsa Stars atakiniye nyuma yuko hari ibyo batumvikanye, bityo agahitamo kwerekeza muri Zanaco FC.

Mirafa yerekeje muri Zambia avuye muri Rayon Sports
Mirafa yerekeje muri Zambia avuye muri Rayon Sports

Nizeyimana Mirafa yerekeje muri zambiya aho yari avuye mu ikipe ya Rayon Sports, andi makipe yakiniye ni Etincelles, Police FC ndetse na APR FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka