Niyonzima Olivier Seif yakoranye imyitozo na Rayon Sports yitegura APR FC

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2024, Niyonzima Olivier Seif wakiniraga Kiyovu Sports yakoranye n’ikipe ya Rayon Sports imyitozo itegura umukino wiswe “Umuhuro mu Mahoro”, uzayihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.

Seif wari kapiteni wa Kiyovu Sports yakoranye imyitozo na Rayon Sports
Seif wari kapiteni wa Kiyovu Sports yakoranye imyitozo na Rayon Sports

Amakuru yizewe Kigali Today yamenye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni uko uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko yakoranye imyitozo na Rayon Sports mu Nzove iri kwitegura APR FC mu gihe bagikomeje kumvikana ngo abe yayisinyira amasezerano akayibera umukinnyi mushya.

Niyonzima Olivier Seif yakiniye Rayon Sports ayivamo mu 2019 ubwo yajyaga mu ikipe ya APR FC nayo batandukanye muri Kanama 2021 akajya muri AS Kigali yakiniye kugeza mu 2023 akerekeza muri Kiyovu Sports yakiniraga kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka