Niyonzima Olivier Sefu wakiniraga APR FC amaze gusinya muri AS Kigali

Umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu uheruka gusezererwa muri APR FC, amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali

Nyuma y’iminsi mike asezerewe muri APR FC, Niyonzima Olivier Sefu wifuzwaga cyane n’amakipe arimo Rayon Sports, amaze gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri ku mafaranga Miliyoni 20 Frws.

Niyonzima Olivier Sefu usanzwe unakinira ikipe y’igihugu Amavubi, ni umwe mu bakinnyi iyi kipe ya AS Kigali isinyishije ngo bazayifashe kugera ku ntego iyi kipe ifite yo kugera kure mu mikino nyafurika, aho izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Kugeza ubu Niyonzima Olivier Sefu wasezerewe n’ikipe ya APR FC imushinja imyitwarire mibi, ntarabona urupapuro rumurekura "release letter", aho we yatangaje ko yizeye kuzarubona vuba, ko byatewe no kuba atarabonye umwanya kubera kujya mu ikipe y’igihugu.

Kugeza ubu ikipe ya AS Kigali yari isanzwe ifite abandi bakinnyi hagati bagomba guhanganira umwanya na Sefu, barimo Kalisa Rachid, Mugheni Kakule Fabrice, Buteera Andrew, Kwizera Pierrot.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ukuntu yambaye rwose biteye kwibaza! Wagirango yaravuye mu buriri pee!! Cg wagirango agiye gukinira ikipe ya Lakers...nugupfa gusinya gusa! Ndumiwe pe!!

Uwera yanditse ku itariki ya: 8-09-2021  →  Musubize

Uburyo yambaye ntabwo biri professional.

Ize yanditse ku itariki ya: 7-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka