Niyonizeye Fred wabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Burundi yumvikanye na Rayon Sports

Kapiteni w’ikipe ya Vital’o FC yo mu Burundi akaba umukinnyi mwiza wa shampiyona yaho, Fred Niyonizeye ukina hagati mu kibuga yugarira cyangwa asatira ari mu muryango winjira mu ikipe ya Rayon Sports bamaze kumvikana ibishoboka byose.

Amakuru agera kuri Kigali Today ahamya neza ko uyu musore wakiniraga ikipe ya Vital’O FC mu gihugu cy’u Burundi akaba yarahembwe nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’iwabo 2023-2024, yamaze kwemeranya n’ikipe ya Rayon Sports ko azayikinira mu gihe kingana n’imyaka ibiri iri imbere, hakaba hasigaye gusinywa kw’amasezerano gusa hagati y’impande zombi biri gutinzwa no kuba iyi kipe bavuga ko ikundwa n’abanyarwanda benshi idafite amafaranga yo guhita itanga.

Niyonizeye Fred yahembwe nk'umukinnyi mwiza nyuma yo gufasha Vital'o kwegukana igikombe cya shampiyona
Niyonizeye Fred yahembwe nk’umukinnyi mwiza nyuma yo gufasha Vital’o kwegukana igikombe cya shampiyona

Aya makuru yemeza ko binyuze kuri umwe mu bantu bamwe ba hafi muri Rayon Sports barangiwe uyu mukinnyi maze ariko mu kudakora inshingano zitamureba, aba baranga nawe akabahuza n’uwitwa Migambi Gerard uri mu kanama gashinzwe gushakira Rayon Sports abakinnyi muri uyu mwaka.

Uyu mugabo nawe yagiranye ibiganiro n’abahagarariye Niyonizeye Fred w’imyaka 22 y’amavuko ndetse we anashima umukinnnyi abona ko yaza kugira icyo afasha mu kibuga hagati.

Nk’umuntu udafata icyemezo kuko nawe hari aho aba agomba gutanga raporo ariko akaba umutekinisiye, Migambi Gerard yagiye kwerekana ibyiza by’uyu mukinnyi ukina hagati yugarira cyangwa indi myanya yo hagati ku buyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Uwayezu Jean Fidéle maze nabo barashima babona ko yagira umusanzu atanga muri iyi kipe.

Yahawe ibihembo bitanduaknye muri uyu mwaka w'imikino
Yahawe ibihembo bitanduaknye muri uyu mwaka w’imikino

N’ubwo yari ashimwe ndetse mu biganiro hakumvikanwa ko azatangwaho miliyoni 17 Frw agasinya imyaka ibiri ariko Rayon Sports ngo kugeza ubu nta mafaranga yari ifite yo kuba yamwishyura, icyakora ngo kuba nta mafaranga ahari ntabwo ari ikibazo kuko yaba abamuhagarariye ndetse n’umukinnyi ngo bemeye ko bazahabwa amafaranga mu kwezi k’Ukuboza 2024 nk’uko babisabwe na Rayon Sports maze bakaba basinya amasezerano gusa amafaranga y’uhagarariye umukinnyi( Agent Fees) yo akaba yakwishyurwa mbere.

Amakuru Kigali Today yamenye iyakuye mu bantu bo hafi y’uyu mukinnyi wemerewe kuzajya ahembwa na murera ibihumbi 900 Frws, bayemereye ko ibiganiro byabayeho hagati ya Rayon Sports n’abahagarariye Niyonizeye Fred ndetse bikanagenda neza aho aya makuru yemeza ko uko byagenda kose umwaka utaha w’imikino azaba akinira ikipe imwe yo mu Rwanda.

Niyonizeye Fred wifuzwa na Rayon Sports
Niyonizeye Fred wifuzwa na Rayon Sports

Komite ya Rayon Sports yabanje kwanga uyu Murundi kubera mugenzi we Aruna Mousa Madjaliwa wayikoroze mu mwaka w’imikino wa 2023-2024

Aya makuru Kigali Today ifite ahamya ko Komite Nyobozi y’ikipe ya Rayon Sports yabanje kwanga ibyo kuba yasinyisha Niyonizeye Fred kubera imyitwarire cyane cyane y’Umurundi mugenzi we Aruna Mousa Madjaliwa waje muri iyi kipe mu mpeshyi ya 2023, ariko mu mwaka we wa mbere akaba yaragiranye ibibazo n’iyi kipe birimo imyitwarire mibi ashinjwa irimo kwanga gukina yitwaje imvune we yavugaga ko atari yakira nyamara ikipe ivuga ko yakina.

Gusa ngo mu rwego rwo kwirinda ibi bibazo byazazamo bisa nk’ibi, kuri Niyonizeye Fred bimwe mu byemeranyijweho bigomba gushyirwa mu masezerano ni uko hagomba kujyamo ingingo ivuga ko igihe cyose yagaragaza imyitwarire mibi ishingiye hanze y’ikibuga hari uko ibibazo byazakemurwa. Iyi myitwarire mibi ariko ngo uyu musore ntabwo ayigira kuko agira ikinyabupfura nk’uko byasobanuriwe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo buvuga ko ubu isoko ryo mu Burundi bisaba kuryitondera kubera amasomo bize.

Nubwo utavuga ko ariwe bari gukusanyiriza amafaranga ariko binyuze mu matsinda y’abakunzi ba Rayon Sports hatangiye gukusanywa amafaranga yo gufasha ikipe kugura abakinnyi, gusa nubwo abo mu itsinda rya Gikundiro Forever babihakana ariko amakuru yavugaga ko nyuma yo kubona ko nta mafaranga yo kwishyura ahari baba baratangiye kureba uko ubwabo bafasha ikipe kuba yabona uko yishyura Niyonizeye Fred.

Abamuzi mu kibuga bavuga ko bimwe mu byiza uyu mukinnyi bivugwa ko afite harimo kuba yafasha mu gutera imipira y’imiterekano, gutanga imipira myiza igera kuri bagenzi be, kumenya gukinana ndetse no gukinisha bagenzi be mu kibuga kandi uretse ibi ngibi akaba ashobora no gutsinda ibitego ku giti cye ndetse akaba adakunda no kugira imvune.

Niyonizeye Fred mu mwaka w’imikino ushize yafashije ikipe ya Vital’o FC gutwara igikombe cya shampiyona ndetse anahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’uwo mwaka. Ibi byatumye kuri ubu yarahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi iri kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 iteganyijwe muri uku kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese yatsinze ibitego bingahe? Yatanze imipira ingahe ivamo ibitego?

Pascal yanditse ku itariki ya: 6-06-2024  →  Musubize

Kuvuga ko yafashije ikipe gutwara igikombe, ntibihagije. Yatsinze ibitego bingahe? Yatanze imipira ingahe ivamo ibitego? Ayo makuru aba akenewe.

Murakoze.

Pascal yanditse ku itariki ya: 6-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka