Niyitegeka Idrissa yagizwe Kapiteni mushya wa Musanze FC

Niyitegeka Idrissa yagizwe Kapiteni mushya wa Musanze FC nyuma y’uko uwari Kapiteni w’iyo kipe Onesme Twizerimana, asezeye ku nshingano ze.

 Idrissa yashimiye umutoza ku cyizere yamugiriye
Idrissa yashimiye umutoza ku cyizere yamugiriye

Onesme Twizerimana yatangaje ko atagishoboye kuyobora bagenzi be ku wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, uyu rutahizamu akaba yarahawe inshingano mbere yo gutangira Shampiyona mu matsinda, Musanze FC ikaba yarasoje ku mwanya wa Gatatu inyuma ya As Kigali na Police FC zakomeje mu makipe umunani. Icyemezo cyo kumusimbuza cyafashwe n’Umutoza Seninga Innocent.

Mu Kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, Niyitegeka avuga ko ashimiye icyizere yagiriwe.

Yagize ati "Ndashimira umutoza icyizere yangiriye cyo kuyobora bagenzi banjye mu kibuga. Navuga ko mfite inshingano zo gufatanya na bagenzi banjye gushaka umusaruro mwiza mu mikino tugiye kwinjiramo".

Niyitegeka Idrissa arimo gukina umwaka we wa mbere muri Musanze FC, aho yageze avuye muri Bugesera FC muri 2020. Mu mikino itandatu ya Shampiyona iyo kipe iheruka gukina, uwo musore ukina hagati yatsinze ibitego bibiri. Ibyo bitego yabitsinze ku mukino wa Police FC wabereye kuri Sitade Amahoro ndetse n’igitego yatsinze As Kigali, cyanatanze amanota atatu kuri Musanze FC cyatumye iza ku mwanya wa gatatu.

Idrissa Niyitegeka yakuriye mu ikipe y’isonga yagezemo muri 2013 kugera 2015, nyuma yerekeje muri Kiyovu Sports kuva muri 2015 kugera 2017, ayivamo mu mwaka wa 2018 aho yakinnye umwaka umwe muri Marines.

Kuva 2018 kugera 2020 yakinnye muri Bugesera FC, ayivamo ajya muri Musanze FC akinira kugeza uyu munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka