Niyibizi Ramadhan mu nzira zo kuva muri AS Kigali

Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikomeje mu Rwanda, imwe mu nkuru zirimo kuvugwa ni iya Niyibizi Ramadhan ukinira AS Kigali, ariko bivugwa ko yamaze kumvikana na APR FC ndetse na we yifuza kujyamo, gusa akazitirwa no kuba agifite amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali.

Niyibizi Ramadhan
Niyibizi Ramadhan

Ibyo kwerecyeza muri APR FC uruhande rwa Niyibizi Ramadhan ntabwo rubihakana, ariko nanone hagomba gukurikizwa ibiri mu masezerano ye n’ikipe ya AS Kigali.

Mu kiganiro umunyamategeko we Bonaventure Habimana yagiranye na Kigali Today, yavuze ko n’ubwo atavuga ibya APR FC ariko ko Niyibizi Ramadhan hari amakipe amwifuza arimo ikipe ifite ubushobozi bwo kubahiriza amasezerano afite muri AS Kigali, ariko ko nayo (APR FC) imufashe yaba agiye mu maboko meza.

Yagize ati "Ramadhan arifuzwa n’andi makipe bishoboka ko na APR FC irimo. Ntabwo yari yamvugisha kandi baranzi dusanzwe tuvugana ariko urebye uburyo umwana yambwiye, ashobora kuba afite ikipe nk’iyo ifite ubushobozi bwo kumugura, gusa iramutse irimo twaba tugize Imana imufashe, kuko yaba agiye mu maboko meza."

Habimana yakomeje avuga ku ruhande rw’umukinnyi bamaze gusaba AS Kigali ko hakubahirizwa ibiri mu masezerano.

Yagize ati "Ramadhan yangejejeho icyo cyifuzo ambwira ko namufasha kugira ngo ave muri AS Kigali, icyo twakoze twandikiye ikipe dusaba ko twatandukana tugakurikiza ibikubiye mu ngingo ya 6 y’amasezerano, gusa AS Kigali ntabwo yari yadusubiza."

Ingingo ya 6 y’amasezerano ya Niyibizi Ramadhan iteganya ko mu gihe umukinnyi yakwifuza kujya gukina ahandi cyangwa indi kipe imwifuza, igomba kwishyura miliyoni 15 Frw, AS Kigali igatwaramo 60% bingana na miliyoni 9 Frw, umukinnyi we agatwara 40% bingana na miliyoni 6 Frw.

Niyibizi Ramadhan yageze muri AS Kigali mu 2021
Niyibizi Ramadhan yageze muri AS Kigali mu 2021

Mu butumwa bugufi umunyamabanga w’ikipe ya AS Kigali, Gasana Francis yahaye Kigali Today, yavuze bo ibyo kuba Niyibizi Ramadhan yava muri AS Kigali batabizi, yagize ati "Oya ntabwo tubizi."

Niyibizi Ramadhan yaguzwe na AS Kigali mu mwaka wa 2021 imukuye muri Etincelles FC kuri miliyoni 7 Frw, umwaka w’imikino wa 2021-2022 warangiye Niyibizi Ramadhan afite ibitego bitanu muri shampiyona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka