Nishimiye kugaruka muri Gikundiro: Kwizera Pierrot wasubiye muri Rayon Sports

Mu rwego rwo gukomeza kongera imbaraga mu ikipe, ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, nibwo Rayon Sports yongeye gusinyisha umukinnyi wo hagati mu kibuga, Kwizera Pierrot uyigarutsemo nyuma y’imyaka itatu ayivuyemo.

Kwizera Pierrot
Kwizera Pierrot

Uwo mukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko yishimiye kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports, kandi ko ari ikipe afite ku mutima.

Yagize ati “Ndishimye cyane kugaruka muri Gikundiro, nari mfitiye urukumbuzi abafana, ahantu hose unyura muri Kigali bakubwira ko bagukumbuye, bansabaga kugaruka bavuga ngo garuka mu rugo dufatanye. Rayon Sports ni umuryango kandi nanjye ni ikipe yanjye mfite ku mutima.”

Yakomeje aha icyizere abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, avuga byose bishoboka mu gihe habayeho ubufatanye.

Yagize ati “Byose birashoboka reka dukore akazi dufatanye twese, abafana ubuyobozi n’abakinnyi bose, nizeye ko byose bizagenda neza.”

Kwizera Pierrot agarutse muri Rayon Sports nyuma y'imyaka itatu
Kwizera Pierrot agarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka itatu

Kwizera Pierrot yageze muri Rayon Sports bwa mbere mu 2015 atwarana nayo ibikombe bitatu birimo igikombe cy’amahoro 2015-2016, yongera gutwarana nayo ibikombe bibiri bya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 na 2018-2019.

Yaranafashije Rayon Sports kuba ikipe rukumbi imaze kugera muri ¼ cy’imikino nyafurika, CAF Confederation Cup, yayivamo mu 2018 agiye gukina muri Oman atamaze igihe kinini, mbere yuko agaruka mu Rwanda ajya muri As Kigali yakiniraga kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka