Nirisarike Salomon yongerewe amasezerano mu ikipe ye

Ikipe ya Urartu ikina mu cyiciro cya mbere muri Armenia, bwatangaje ko bwamaze kongerera amasezerano myugariro w’umunyarwanda Nirisalike Salomon.

Ikipe ya Urartu FC yasoje shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Armenia iri ku mwanya wa gatatu, ndetse ikaba yaranabonye itike yo gukina igikombe cya Europa Conference League ku mugabane w’i Burayi, yatangaje ko yongereye amasezerano ya Salomon Nirisarike.

Salomon Nirisarike yingereye amasezerano
Salomon Nirisarike yingereye amasezerano

Iyi kipe ibinyujije ku mbuga zayo zitandukanye, yatangaje ko yongereye amasezerano ya myugariro w’umunyarwanda Salomon Nirisarike uyimaze umwaka umwe.

Bagize bati “Twishimiye gutangaza ko myugariro w’umunyarwanda Salomon Nirisarike azakomeza gukinira ikipe ya Urartu Fc. Uyu mukinnyi wa Urartu Fc yongereye amasezerano ye y’akazi.

Salomon Nirisarike wagiye muri iyi kipe muri uyu mwaka wa 2021, yayikiniye imikino 14, akaba yarayigiyemo avuye mu ikipe ya Pyunik nayo yo muri Armenia. Yayigiyemo kandi anyuze mu makipe arimo Tubize, Sint-Truiden na Royal Antwerp zo mu Bubiligi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka