Nirisarike Salomon yatandukanye n’ikipe yakiniraga

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” Nirisarike Salomon yamaze gutandukana n’ikipe ye hamwe n’abandi bakinnyi babiri

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Instagram na Twitter, ikipe ya Urartu FC yatangaje abakinnyi batatu yamaze gutandukana nabo, barimo umunyarwanda Salomon Nirisarike ndetse n’abandi babiri ari bo Annan Mensah na Armen Manucharyan.

Salomon Nirisarike yari amaze umwaka umwe muri iyi kipe ya Urartu FC yo muri Armenia, aho yayikiniye imikino 13 gusa, nyuma agenda agira ibibazo by’imvune byatumye amara iminsi adakina.

Iyi kipe yayigiyemo avuye mu ikipe ya Pyunik Fc nayo yo muri Armenia, akaba yarakinnye mu yandi makipe yo mu Bubiligi arimo Fc Tubize, Sint-Truidense na Royal Antwerp, mu gihe mu Rwanda yakiniye Isonga FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka