Nirisalike na Ndayishimiye ntibahamagawe muri 29 bitegura Mozambique

Abakinnyi 29 bamaze guhamagarwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Amavubi, Jonathan McKinstry mu rwego rwo kwitegura umukino w’amajonjora y’igikombe cy’afurika cya 2017 uzahuza U Rwanda na Mozambique tariki ya 14/06/2015 mu mukino uzabera i Maputo.

Kuri uyu wa gatatu nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnny McKinstry yashyize ahagaragara abakinnyi 29 bagomba kwitegura umukino uzahuza Amavubi n’ikipe ya Mozambique.

Amavubi ashobora gutangira imyitozo kuri uyu wa gatanu
Amavubi ashobora gutangira imyitozo kuri uyu wa gatanu

Ku rutonde rwahamagawe hakaba hatagaragayemo umukinnyi uheruka kongera amasezerano muri Saint-Trond yo mu Cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ububirigi ariwe Nirisalike Salomon ndetse n’umukinnyi w’ikipe ya Mukura ari we Ndayishimiye Celestin umaze iminsi yigaragaza mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23 ndetse no mu ikipe ya Mukura.

Salomon Nirisalike ntiyahamagawe
Salomon Nirisalike ntiyahamagawe

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda nabo bahamagawe ni kapiteni Haruna Niyonzima (Young Africans, Tanzania), Abouba Sibomana (Gor Mahia, Kenya) na Elias Uzamukunda (ASF Anderieux-France).

Abakinnyi 29 bahamagawe

Mu izamu : Eric Ndayishimiye (Rayon Sports), Olivier Kwizera (APR), Emery Mvuyekure (Police), Marcel Nzarora (Police),

Abakina inyuma: Emery Bayisenge (APR), Ismail Nshutiyamagara (APR), Faustin Usengimana (Rayon Sport), Fitina Ombolenga (SC Kiyovu), Eric Rutanga (APR), Abouba Sibomana (Gor Mahia-Kenya), Herve Rugwiro (APR), Michel Rusheshangoga (APR),

Abakina hagati: Jean Baptista Mugiraneza (APR), Yannick Mukunzi (APR), Djihad Bizimana (Rayon Sport), Robert Ndatimana (Rayon Sports), Haruna Niyonzima (Young Africans-Tanzania), Kevin Muhire (Isonga), Andrew Buteera (APR), Jean Claude Iranzi (APR), Jean Marie Safari (Gicumbi),Dominique Savio Nshuti (Isonga),

Abataha izamu: Jacques Tuyisenge (Police), Bertrand Iradukunda (APR), Michel Ndahinduka (APR), Isaie Songa (AS Kigali), Ernest Sugira (AS Kigali), Antoine Ndayishimiye (Gicumbi) na Elias Uzamukunda (ASF Anderieux-France).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nkunda amavubi .bayobozi nyabandi bakinyi bakina hanze yigihugu ESE bariya bakuwemo mabagande nibo bzahura naghana nikibazo tuzahora tubabarape

brown yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka