Nibigenda neza nzajya muri Tanzania - Manzi Thierry wifuzwa na Simba SC

Myugariro w’Umunyarwanda, Manzi Thierry, yavuze ko mu gihe ibintu byagenda neza yakwerekeza muri Tanzania, kuganira na Simba SC imwifuza.

Manzi Thierry arifuzwa n'ikipe ya Simba SC
Manzi Thierry arifuzwa n’ikipe ya Simba SC

Ibi uyu musore usanzwe afite amasezerano y’ikipe ya AS Kigali, yabitangarije ikinyamakuru Mwanaspoti cyandikirwa muri Tanzania, aho yaciye amarenga y’uko haba hari ibiganiro byatangiye hagati ye n’ikipe ya Simba SC imwifuza.

Yagize ati "Buri kimwe cyose nikigenda neza nzaza muri Tanzania kuvugana n’ikipe."

Manzi Thierry kugeza ubu uri mu gihugu cy’u Bubiligi, aho n’ubundi yagiye kuvugana n’amakipe yifuza kumusinyisha, yongeyeho ko mu gihe nta cyari cyagerwaho azava mu Bubiligi agaruka mu Rwanda.

Ati "Ariko ubu nimva hano (Mu Bubiligi) mbere na mbere nzajya mu Rwanda."

Byaba bitunguranye kuba Manzi Thierry ashakishwa na Simba SC?

Oya, gushakishwa na Simba SC kwa myugariro ukina inyuma hagati, ntabwo byatungurana kuko uyu musore yakoranye n’umutoza Robertinho utoza Simba SC kuri ubu, ubwo yakinaga mu ikipe ya Rayon Sports ndetse banatwaranye igikombe cya shampiyona ya 2018-2019, bakanakorana amateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

Manzi Thierry yaherukaga gusinyira AS Kigali amasezerano y'imyaka ibiri
Manzi Thierry yaherukaga gusinyira AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri

Tariki 6 Gashyantare 2023, nibwo ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yemeranyije na Manzi Thierry kuzayikinira, basinyana amasezerano y’imyaka ibiri agomba kuzarangira muri Gashyantare 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza guhindura ukajya Aho baturusha ? Ikibazó Ni kimwe Ubu Aza ashyira akabuno hasi akore azi icyo Shaka adahita agaruka hano Kigali kweri? Amahirwe Masa Kandi urashoboye ubishatse

Nkusi yanditse ku itariki ya: 30-05-2023  →  Musubize

Ni byiza guhindura ukajya Aho baturusha ? Ikibazó Ni kimwe Ubu Aza ashyira akabuno hasi akore azi icyo Shaka adahita agaruka hano Kigali kweri? Amahirwe Masa Kandi urashoboye ubishatse

Nkusi yanditse ku itariki ya: 30-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka