Ni ukuri - Umunyamabanga wa Rayon Sports ku igaruka rya Youssef Rharb

Umunyabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yemeje amakuru y’igaruka ry’Umunya-Maroc, Youssef Rharb.

Youssef Rharb yagarutse mu ikipe ya Rayon Sports
Youssef Rharb yagarutse mu ikipe ya Rayon Sports

Aya makuru y’igaruka rya Youssef Rharb w’imyaka 22 y’amavuko, wasinye amasezerano y’umwaka umwe, Patrick Namenye yayemeje anyuze ku rubuga rwe rwa Whatsaap aho yavuze ko ari inkuru y’impamo. Yagize ati" Igaruka rya Youssef ni ukuri."

Youssef Rharb yakiniye Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, ariko ntiyawusoza kuko mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2022, we na mugenzi we Ayoub bari barazanye nk’intizanyo za Raja Casablanca, basubiye iwabo nyuma yo kuvuga ko batabayeho neza mu Rwanda ndetse ko bari bamaze amezi abiri badahembwa.

Biteganyijwe ko uyu musore azagera mu Rwanda mu cyumweru gutaha, aje gutangira akazi.

Rayon Sports ikomeje gushyira imbaraga mu kwiyubaka, mu gihe yitegura shampiyona ya 2023-2024 ndetse n’imikino Nyafurika, aho izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka