Ni nde uzegukana CAN 2012?

Mu gihe hasigaye amasaha make kugirango irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN) mu mupira w’amaguru rigiye kuba ku nshuro ya 28 ritangire abantu benshi by’umwihariko abakunzi ba ruhago muri Afurika bakomeje kwibaza igihugu kizegukana iri rushanwa.

Impamvu iki kibazo kiri mu mitwe ya benshi, nuko amwe mu makipe y’ibihangange nka Cameroon, Nigeria na Misiri ahabwa amahirwe buri gihe, atashoboye kubona itike yo kwitabira imikino y’uyu mwaka!

Nk’umwe mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru, ngiye gukora isesengura ku makipe yose uko ari 16 yabonye itike ntinjiye cyane mu buhanga bw’umukinnyi umwe ku wundi, ikipe ku yindi n’itsinda ku rindi. Ndarebera hamwe muri rusange amakipe yose nshingiye ahanini ku mateka yayo muri iri rushanwa n’uburyo yagiye yitwara mu mikino yo gushakisha itike.

Hari amwe mu makipe mbona afite amahirwe make yo kwegukana CAN

Kuba ngiye kuvuga amwe mu makipe mbona afite amahirwe make yo kwegukana iki gikombe, ntibivuze ko nyatesheje agaciro kuko no kugera ahangaha byayasabye gukora akazi gakomeye kananiye amakipe y’ibihangange nka Nigeria, Cameroon, Misiri, Afurika y’epfo n’andi.

NIGER: Ikipe ya Niger nta mateka n’uburambe bihambaye ifite mu gikombe cy’Afurika kuko ari ubwa mbere yitabiriye iri rushanwa. Icyo umuntu yakwitega kuri iyi kipe, ni ugukina imikino y’amatsinda gusa.

MALI: Ni ku nshuro ya 7 igihugu cya Mali kizaba kitabiriye imikino ya CAN. Ikipe y’igihugu ya Mali nta na rimwe yari yegukana igikombe cy’Afurika. Kure yageze ni ku mukino wa nyuma ubwo yatsindwaga na Congo Brazzaville ibitego 3 kuri 2 mu mwaka w’1972. Mu marushanwa abiri aheruka, yagarukiye mu mikino y’amatsinda.

BOTSWANA: Ikipe ya Botswana yaratunguranye mu mikino yo gushakisha itike ariko nayo nta burambe ifite mu mupira w’Afurika ku buryo yakwegukana igikombe cya CAN 2012. Ahubwo ni ikipe itanga ikizere mu myaka iri imbere ahanini bitewe n’uburyo Leta y’icyo gihugu yafashe gahunda yo kuzamura urwego rw’umupira ihereye mu bana bato.

MOROCCO: Iyi kipe izatangira itsinda imikino imwe n’imwe ariko nyuma umuvuduko ugabanuke ku buryo inanirwa gutsinda n’imikino isa nkaho yoroshye. Iyi kipe imaze kwegukana iki gikombe rimwe gusa, hari mu mwaka w’1976.

BURKINA FASO: Iyi kipe yananiwe kwegukana igikombe ubwo yari yakiriye irushanwa mu mwaka w’1998 ndetse ifite n’abakinnyi bakomeye. Buri gihe usanga ikomeye ku rupapuro ariko umusaruro mu kibuga ntugaragare.

SUDAN: Niyo kipe rukumbi yo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba yabonye itike yo gukina CAN 2012. Mu nshuro 8 imaze kwitabira iri rushanwa, ntirashobora kwegukana iki gikombe cyangwa ngo igere no ku mukino wa nyuma.

TUNISIA: Ikipe ya Tuniziya usanga ibura abakinnyi babishoboye cyane cyane mu irushanwa nyir’izina ryo guhatanira igikombe. Mu nshuro 15 bamaze kwitabira imikino ya CAN, bamaze kwegukana igikombe inshuro imwe gusa. Hari muri 2004 ubwo bakiraga iri rushanwa.

LIBYA: Iyi kipe yabonye itike yo kwerekeza muri Guinea Equatorial na Gabon mu gihe igihugu cyari mu ntambara. Kubona iyi tike byonyine birahagije. Kuri bo ni intambwe ikomeye bateye.

ZAMBIA: Dushobora kutabyumva kimwe kuba nashyize ikipe ya Chipolopolo muri iki cyiciro kubera ubushobozi n’umukino mwiza bagaragaza mu mikino ya CAN, ariko mu nshuro 15 bamaze kuyikina, ntibaregukana igikombe mu nshuro ebyiri bageze ku mukino wa nyuma.

ANGOLA: Nabo kuba barananiwe kwegukana igikombe igihe bakira irushanwa mu mwaka w’2010, ntibateze kugitwara ubu. Iyi kipe irabura abakinnyi bo ku rwego ruri hejuru.

GUINEA EQUATORIAL & GABON: Aya makipe yombi niyo azakira imikino y’igikombe cy’Afurika cy’uyu mwaka. Rimwe na rimwe amakipe aba yakiriye iri rushanwa birangira aryegukanye bitewe nuko aba akinira imbere y’abafana bayo. Kuri aya makipe yombi biragoye kwemeza ko hashobora kuvamo imwe ikagitwara bitewe n’uburambe buke muri iri rushanwa. Gabon imaze kwitabira CAN inshuro eshanu gusa naho Guinea Equatorial bizaba ari ubwa mbere. Igikomeye aya makipe yombi ashobora gukora, ni ukurenga imikino y’amatsinda.

Dore noneho amakipe ahabwa amahirwe

Amakipe akunze kwegukana igikombe cy’Afurika abigeraho kubera impamvu zimwe na zimwe. Iya mbere ni amateka. Ni amakipe make cyane amaze kwegukana igikombe cya CAN inshuro nyinshi. Amakipe atatu gusa ariyo Misiri (inshuro 6), Cameroon na Ghana (inshuro 9 hagati yazo) niyo amaze kwibikaho iki gikombe inshuro nyinshi.

Buri gihe aya makipe akina afite ikizere cyo gutwara igikombe kubera amateka yubatse. Kuba abacyeba babiri ba Ghana (Cameroon na Misiri) badahari, amahirwe menshi ndayaha Ghana nongeyeho no kuba ifite abakinnyi bahagaze neza muri iki gihe.

Hagati aho Ghana ifite undi mucyeba ariwe Cote d’Ivoire, we washoboye kubona itike bitamugoye. Cote d’Ivoire niyo kipe ifite abakinnyi bo hagati beza ku mugabane w’Afurika muri iki gihe. Mu marushanwa abiri aheruka, Cote d’Ivoire yakunze kugira abakinnyi beza ariko kugirango yegukane igikombe bikayigora.

Ikipe ya Cote d’Ivoire nayo irahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka kubera abakinnyi b’amazina akomeye ifite. Ariko kuba ifite igikombe kimwe gusa cy’Afurika no kuba yaragiye inanirwa kwitwara neza mu marushanwa abiri aheruka, ntawabura kwibaza niba muri uyu mwaka aribwo izagitwara. Urebye abakinnyi ku rupapuro, ntagushidikanya ko Cote d’Ivoire umuntu yahita igikombe ariko tugomba kumenya ko igihugu gifite ikipe nziza aricyo gitsinda kurusha igihugu gifite abakinnyi beza.

Ikipe ya Senegal nayo irahabwa amahirwe bitewe n’amazina amwe n’amwe y’abakinnyi bakomeye ku mugabane w’iburayi ifite ndetse n’inyota ifite yo kuba imaze igihe idaseruka muri iri rushanwa nyuma ya El Hadji Douf na bagenzi be.

Umwanzuro

Umutima wanjye urambwira ko CAN 2012 ari amahirwe meza yo kwigaraza ku ruhande rw’ikipe ya Cote d’Ivoire nk’ikipe y’igihangange ku mugabane w’Afurika ariko ku rundi ruhande, umutwe wanjye ukambwira ko igikombe cy’uyu mwaka ari icya Ghana. Ibi ndabishingira ku bunararibonye abakinnyi ba Ghana bakuye mu gikombe cy’isi, gushyira hamwe kw’abakinnyi bakuze n’abakinnyi bakiri bato bisigaye biranga iyi kipe. Reka tubitege amaso!

CAN 2012 izabera muri Guinea Equatorial na Gabon kuva tariki 21/01/2012 kugeza tariki 10/02/2012.

Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka