Ni nde uzaherekeza Espoir FC mu cyiciro cya kabiri?

Mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 irangire, amakipe ane ni yo azishakamo izaherekeza Espoir FC yamaze kumanuka.

Aya makipe ategereje umunsi wa 30 wa shampiyona ukinwa muri izi mpera z’icyumweru ni Marine FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 31, Rutsiro FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 30, Rwamagana City iri ku mwanya wa 14 n’amanota 30 ndetse na Bugesera FC ya 15 n’amanota 29.

Marine FC nayo iracyari mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri
Marine FC nayo iracyari mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri

Ni nde ufite ibyago byinshi byo kumanuka cyangwa amahirwe yo kurokoka? Asabwa gukora iki?

Ikipe ya Marine FC iri imbere ya zose izaba iri gukina n’ikipe ya Police FC umukino uzaba ku Cyumweru ukabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Marine FC isabwa gutsinda uyu mukino byanze bikunze kuko ni byo byatuma itajya kureba ngo amakipe atatu ari inyuma yayo yitwaye gute kurusha uko yatsindwa cyangwa ikanganya ikaba yategereza uko indi mikino izakinirwa umunsi umwe n’isaha imwe yaba yagenze.

Rutsiro FC ya 13 n’amanota 30 nayo iri mu makipe afite amahirwe mu gihe yo ubwayo yatsinda umukino wayo ari nacyo cya mbere isabwa, maze igashyira umutima hamwe bitayisabye kubanza kureba uko indi mikino y’amakipe bahanganye yagenze kuko izahita igira amanota 33.

Iyi kipe ariko ntabwo izaba yorohewe kuko ku Cyumweru izaba yakiriwe na Kiyovu Sports ishaka igikombe cya shampiyona kuri stade ya Muhanga.

Rwamagana City iri ku mwanya wa 14 n’amanota 30 ku Cyumweru izaba yakiriwe na Etincelles FC idafite ikintu na kimwe irwanira. Iyi kipe y’Iburasirazuba nka Marine FC na Rutsiro FC ikintu cya mbere cyayifasha kutamanuka nyuma y’umwaka umwe izamutse ni ugutsinda uyu mukino wayo kuko nayo bitayisaba kujya kureba uko andi amakipe bahanganye yitwaye kuko yagira amanota 33.

Icyo kuzirikana: N’ubwo twavuze ko ayo makipe asabwa gutsinda akaguma mu cyiciro cya mbere ariko iyatsindwa cyangwa ikanganya byaterwa n’uko iyo bahanganye nayo yitwaye mu mukino wayo gusa nanone gutsinda byazifasha kuko byatuma ziguma mu myanya zirimo uyu munsi.

Bugesera FC ifite ifite amahirwe make ugereranyije n’abandi:

Ikipe ya Bugesera FC nyuma yo gutsindwa na Etincelles ku munsi wa 29 yahise ijya ku mwanya wa 15 n’amanota 29, Ibi ni byo bituma igira amahirwe make ugereranyije n’andi makipe kuko yo idasabwa gutsinda AS Kigali bazahura, gusa ahubwo ni yo yabikora ari itegeko kugira ngo irebe uko imikino y’andi makipe bahanganye yagenze.

Yarokoka gute ? Yamanuka gute?

1.Bugesera FC yaguma mu cyiciro cya mbere ari uko itsinze ikipe ya AS Kigali ariko muri Marine FC,Rutsiro FC na Rwamagana City hakaba harimo ikipe yatsinzwe cyangwa yanganyije.

2.Kunganya kwa Bugesera FC,Rwamagana City na Rutsiro FC zigatsindwa bytuma zihita zinganya amanota 30 bose, ibi byayifasha kuko ayo makipe abiri afite umwenda w’ibitego byinshi ugereranyije nayo kuko yo ifite umwenda w’ibitego bitandatu.

3.Kunganya kwa Bugesera FC,Rwamagana City na Rutsiro FC nazo zanganyije imikino yayo ntacyo byayifasha kuko zombi zagira amanota 31 mu gihe yo yaguma ku manota 30.

Biracyashoboka ko Marine FC yamanuka?

Yego biracyashoboka,nubwo Marine FC iri imbere y’aya makipe afite ibyago byo kumanuka ariko nayo biracyayireba kuko mu gihe yatsindwa na Police FC yagumana amanota 31 byatuma mu gihe Rwamagana City na Rutsiro FC zaba zatsinze zagira amanota 33 ndetse na Bugesera FC yaba yatsinze ikagira amanota 32.

Bugesera FC itsinze umukino wayo ,Marine FC ikanganya umukino wayo naho Rwamagana City na Rutsiro FC zatsinze, Marine FC yamanuka kuko yahita inganya amanota na Marine FC (32) ariko Bugesera FC yaba ariyo irimo umwenda w’ibitego bicye,muri macye icyo Marine FC yakora kitari ugutsinda aya makipe yandi agatsinda yose yahita imanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu mpera z’iki Cyumweru,kuwa Gatandatu no ku Cyumweru nibwo hazasozwa shampiyona ya 2022-2023 hakinwa umunsi wa 30 w’imikino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndifuza ko hagenda Bugesera Fc !!!!@@!

Rugero yanditse ku itariki ya: 26-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka