Ni iki twakwitega kuri Shampiona y’u Rwanda 2018/2019?

Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iratangira kuri uyu wa Gatanu, aho abakunzi benshi b’umupira bayitegereje n’amatsiko menshi

Shampiona y’umwaka w’imikino ushize wa 2017/2018, ni imwe muri Shampiona yamaze igihe kirekire, irangwa na byinshi bidasanzwe, ariko uyu mwaka w’imikino uje, hari ibintu icyenda twabakusanyirije byitezwe.

Shampiona 2018/2019, tuyitegeho iki?

1. Amakipe araharanira gutera intambwe mu ya Rayon Sports?

Muri uyu mwaka w’imikino ushize wa 2017/2018, ikipe ya Rayon Sports yatanze inda ya bukuru ku makipe yo mu Rwanda, aho yakoze amateka yo kwinjira bwa mbere mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ndetse nabyo ibirengaho igera muri ¼.

Mukura ni imwe mu makipe yiyubatse cyane muri uyu mwaka, ikaba izanasohokera u Rwanda
Mukura ni imwe mu makipe yiyubatse cyane muri uyu mwaka, ikaba izanasohokera u Rwanda

Iyo uganiriye na bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya APR Fc, bakubwira ko bifuza nabo kugera mu matsinda ya CAF Champions League, cyane ko iyi kipe ari imwe mu makipe yatangiye imyitozo kare, ndetse akanakina imikino ya gicuti myinshi mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.

Kiyovu Sports ni ikipe imaze iminsi itegukana Shampiona, ese uyu mwaka waba ari uwayo?
Kiyovu Sports ni ikipe imaze iminsi itegukana Shampiona, ese uyu mwaka waba ari uwayo?

2. Hitezwe mpaga nyinshi ku makipe afashwa n’uturere

Nyuma y’aho hafashwe umwanzuro wo kugabanya ingengo y’imari ku makipe afashwa n’uturere, hitezwe ko hashobora kuzagera igihe amikoro ku makipe amwe n’amwe abura, akaba yaterwa mpaga kubera kutabasha kugera ku kibuga.

Gicumbi ni imwe mu makipe afashwa n'uturere yaranzwe n'amikoro make umwaka ushize
Gicumbi ni imwe mu makipe afashwa n’uturere yaranzwe n’amikoro make umwaka ushize

3. Itegeko rya FIFA, rizagonga amakipe menshi, abakinnyi bashobora kuyavamo

Mu minsi ishize ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryatangaje itegeko rivuga ko umukinnyi uzajya umara amezi abiri adahembwa n’ikipe ye, afite uburenganzira bwo gusesa amasezerano, ibi bikaba bishobora kuzagonga amakipe menshi asanzwe azwiho gutinda guhemba abakinnyi.

Itegeko rya FIFA, rishobora kuzagonga amakipe menshi
Itegeko rya FIFA, rishobora kuzagonga amakipe menshi

4. Guhangana kwa Kiyovu Sports na Rayon Sports

Umwaka ushize w’imikino wasojwe Rayon Sports na Kiyovu Sports zirebana ay’ingwe, kubera Kiyovu Sports yayishinjaga ko yayigmbaniye igatuma iterwa mpaga ubwo haburaga Ambulance ku kibuga, aho iyagombaga kujya ku kibuga cya Kiyovu yagiye ku mukino wa Rayon Sports.

Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu umwaka ushize, ni umwe mu yabaye amahane hagati y'abafana
Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu umwaka ushize, ni umwe mu yabaye amahane hagati y’abafana

Uyu mwaka w’imikino nawo, ugiye gutangira haravutse akandi gatotsi, aho Rayon Sports na Kiyovu Sports, zose zatanze ku rutonde zizifashisha umukinnyi Mugheni Kakule Fabrice, aho Mugheni we yifuje kuva muri Kiyovu kubera ibibazo birimo kutamuhemba, Kiyovu nayo ikavuga ko ari umukinnyi bahannye

5. Kongera gukomera k’umukino wa Rayon na AS Kigali

Mu minsi hari hatangiye kuvuka irindi hangana hagati ya AS Kigali na Rayon Sports, gusa mu myaka ibiri ishize Rayon Sports yakunze gutsinda AS Kigali mu mikino itandukanye yabahuje, gusa uyu mukino ushobora kuzongera gukomezwa no kugaruka kwa Masudi Juma muri Shampiona, ahoy aba agiye kuba umutoza wa AS Kigali.

6. Imihigo ku buyobozi bushya bwa AS Kigali

AS Kigali, ni ikipe imaze iminsi ishorwamo amafaranga menshi ndetse ikanagura abakinnyi benshi bakomeye, intego nyamukuru ikaba kuba yakwegukana igikombe cya Shampiona cyangwa icy’Amahoro, gusa mu myaka ishize iyo gahunda itangiye, ibyo byose ntibyigeze bigerwaho.

Ibi byose mbere y’uko iyi Shampiona itangira byateye impaka bituma haba n’impinduka mu buyobozi ndetse n’imicungire y’umutungo muri iyi kipe, byanatumye abakinnyi batandukanye batinda guhembwa amafaranga y’amezi ya nyuma ndetse no kugura abakinnyi bashya biratinda.

Muri uyu mwaka w’imikino, bivugwa ko iyi kipe yamaze guhabwa abayobozi bashya, bakaba intego za mbere ari uguhindura imikorere y’uburyo umutungo ukoreshwa ndetse kandi bakagumana intego zo kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda cyangwa se byose.

7. Kudasohoka kwa Rayon Sports, undi mwanya wo kwitekerezaho

Si kenshi ikipe ya Rayon Sports yasigaye ku rugo mu myaka ishize, gusa uyu mwaka ntizabasha guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Apr Fc ndetse na Mukura.

Mu mvura y'amahindu abafana ba Rayon Sports bareba ikipe yabo ikina imikino mpuzamahanga
Mu mvura y’amahindu abafana ba Rayon Sports bareba ikipe yabo ikina imikino mpuzamahanga

Ku ruhande rwa Rayon Sports, uyu ushobora kuba umwanya mwiza wo kongera gushyira imbaraga ku bikombe bikinirwa mu Rwanda kugira ngo umwaka utaha bazongere basohokere igihugu, dore ko byanabinjirije byinshi ugereranije n’imyaka ishize.

Rayon Sports yahatanye n'ibigugu umwaka ushize, ariko uyu mwaka ntizasohoka
Rayon Sports yahatanye n’ibigugu umwaka ushize, ariko uyu mwaka ntizasohoka

8. Nk’uko bisanzwe, imikino myinhi ya Shampiona izimurwa, by’umwihariko umunsi wa nyuma

Nk’uko bimenyerewe iminsi ya nyuma ya Shampiona irangwa n’uko amakipe yose akinira umunsi umwe ndetse n’isaha imwe, by’umwihariko amakipe aba akiri guhatanira umwanya wa mbere ndetse no kudasubira mu cyiciro cya kabiri.

Nk’uko ingengabihe y’uyu mwaka ibigaragaza, Umunsi wa nyuma uzakinwa tariki 07/06 na 08/06/2018,a aho kandi APR na Rayon Sports zikunze guhatanira iki gikombe zitazakinira umunsi umwe, ibi bikaba bishobora guhinduka igihe hagera ku munsi wa nyuma zigikubana

9. Uwahekwaga yatangiye kwigenza, amakipe yatangiye kubona abaterankunga

Usibye ikipe ya Rayon Sports yari isanzwe ifite Skol nk’umuterankunga hakaba hariyongereyo na Sosiyete y’abashinwa yitwa Bonanza, Mukura isanzwe igira Volcano, kugeza ubu ikipe ya Bugesera yamaze kubona umuterankunga witwa Safe Gas, Musanze nayo ubu ifite abaterankunga babiri barimo aribo Gorillos na CETRAF LTD, ibi bikaba bitanga icyizere ko mu minsi iri imbere n’anadi makipe azatangira gukorana n’abaterankunga

Shampiona y’icyiciro cya mbere iratangira kuri uyu wa Gatanu, aho hazaba umukino umwe APR Fc izakiramo Amagaju, ari nawo APR izahabwamo igikombe cya Shampiona yegukanye umwaka ushize w’imikino wa 2017/2018.

APR Fc yegukanye igikombe cya Shampiona, iragihabwa kuri uyu wa Gatanu
APR Fc yegukanye igikombe cya Shampiona, iragihabwa kuri uyu wa Gatanu

Gahunda y’umunsi wa mbere wa Shampiona

Ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukwakira 2018

APR FC vs Amagaju

Ku wa gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2018

Etincelles vs Rayon Sports
Gicumbi FC vs Espoir FC
Mukura VS vs Sunrise FC
Kirehe FC vs Kiyovu SC

Ku cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018

AS Muhanga vs Police FC
AS Kigali vs Musanze FC
Marines vs Bugesera FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka