Ni iki kigiye gukurikiraho muri Rayon Sports?

Bikunze kuvugwa ko ikipe ifite abafana benshi mu gihugu cy’u Rwanda ari Rayon Sports, ariko iyi kipe yumvikanye kenshi mu makuru inshuro nyinshi zikaba impamvu zidasobanutse.

Amezi atatu ashize yabaye ibihe bikomeye kuri iyi kipe mu myaka ya vuba, aho habaye ukutumvikana hagati y’abakinnyi n’ubuyobozi byatumye umuyobozi w’iyi kipe na komite ayoboye, Munyakazi Sadate yandikiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, amusaba kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’ingutu biri muri iyi kipe.

Ukwezi kwa Gicurasi kwabayemo igisa n’ikinamico muri iyi kipe, aho habonetsemo impande abyiri, rumwe rushigikiye Munyakazi Sadate urundi ruri inyuma y’abagabo bayoboye iyi kipe barimo Ngarambe Charles na Paul Muvunyi.

Mu mpera z’icyumweru gishizwe, Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwemeje ko Munyakazi Sadate na komite ye bemewe nk’abahagarariye Rayon Sports mu mategeko, nyuma y’imbaraga nyinshi zakoreshejwe zishaka kumuhirika.

Umuyobozi Mukuru wa RGB Dr. Usta Kayitesi, yemereye Kigali Today ko Munyakazi Sadate wandikiye Umukuru w’Igihugu ibaruwa ifunguye, ari we uhagarariye Rayon Sports mu buryo bwemewe n’amategeko byashyize ku iherezo ku rujijo mu barwaniraga muri iyi kipe.

Mu magambo y’umuyobozi wa RGB, yagize ati “Sadate na komite ye batowe byemewe n’amategeko. Twasubije ibaruwa y’umuntu witwa Ngarambe Charles watekerezaga ko ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko kuva mu mwaka wa 2013 kandi manda ye yari imyaka ibiri”.

Munyakazi Sadate yemejwe na RGB nk'umuyobozi wa Rayon Sports
Munyakazi Sadate yemejwe na RGB nk’umuyobozi wa Rayon Sports

Yakomeje ati “Komite ya Rayon Sports iriho ubu yatowe mu buryo bukurikije amategeko. Hari uburyo bukurikije amategeko abantu bagomba kuvanwa ku mirimo ndetse abashya batorwa mu rwego urwo ari rwo rwose. Twahaye komite iriho igihe cyo kuduha ibyangombwa byemewe n’amategeko, uko inzego zikurikirana ndetse n’uburyo umutungo uhagaze”.

Igisubizo cya RGB cyagaragaje umuyobozi nyakuri wa Rayon Sports, gishyira iherezo kuri komite ya Ngarambe Charles giha uburenganzira komite iyobowe na Munyakazi Sadate.

Komite yari iyobowe na Ngarambe yari igizwe na Paul Muvunyi, Dr. Claude Rwagacondo, Ntampaka Theogene, Gacinya Chance Denis, Muhirwa Prosper na Paul Ruhamyambuga.

Aba bagabo batumije inama ihuza atsinda ry’abafana (Fan Base) tariki ya 27 Gicurasi yatakarije icyizere Munyakazi Sadate na Komite ye.

Charles Ngarambe
Charles Ngarambe

Ngarambe Charles n’abo bafatanyije, bashakaga ko RGB yemeza ko umuyobozi w’ihuriro ry’abafana (Fan Base) ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko, byagombaga gushyira iherezo kuri komite iyobowe na Munyakazi Sadate ariko RGB ntiyabikoze.

Munyakazi Sadate yemejwe nk’umuyobozi wa Rayon sports ndetse n’ibindi byose biyishamikiyeho. Imbaraga zose ziramugarukira. Ubu afite akazi ko kugarura ibintu ku murongo ahereye ku bibazo biri imbere.

Munyakazi Sadati uri mu bibazo by’ingutu, wamaze gutanga ubujurire ku kanama k’ubujurire muri FERWAFA yamuhagaritse amezi atandatu atagaragara mu bikorwa bya Siporo, yavuze ko yiteguye kugarura Rayon Sports ku murongo.

Munyakazi Sadate yavuze ko mu minsi itatu yatangiye kuri uyu wa mbere ikipe ya Rayon Sports agomba kuba yayihaye umurongo uhamye. Mu gihe ibi bibazo byabaga, abakinnyi bari ngenderwaho muri iyi kipe bamaze kuyitera umugongo berekeza muri Kiyovu Sports na Police FC.

Paul Muvunyi
Paul Muvunyi

Yagize ati “Nk’uko nabibasezeranyije kuwa kabiri ushize, tugiye gukemura ibibazo byugarije ikipe yacu. Tubasabye kwihangana, mu minsi itatu tuzaba dushyize ibintu ku murongo, ibibazo byose turi guhura na byo twongere guha ikipe dukunda icyerekezo”.

Uyu muyobozi ukigaragaza amaraso ya gisore, afite akazi gakomeye ko kugarurira icyizere abakinnyi n’abafana icyarimwe, nyuma y’aho myugariro Rutanga Eric na Iradukunda Eric bamaze kwerekeza muri Police FC ,mu gihe umunyezamu Kimenyi Yves na Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso Eric Irambona, bamaze gusinyira Kiyovu Sports.

Hakenewe ubufasha

Ibi bibazo byasize Munyakazi Sadate ashyigikiwe n’amatsinda y’abafana 10 mu gihe amatsinda 20 yari ashyigikiye komite y’abagabo bahoze bayobora Rayon Sports. Buri ruhande rwarwanyaga urundi ariko Munyakazi yakomeje kuyobora iyi kipe.

Munyakazi Sadate yasabye abafana kumugarukira. Yagize ati “Abari bamaze iminsi bibaza ibijyanye n’imishahara y’abakinnyi n’ibindi bibazo bijyanye n’amafaranga yavuye mu kugurisha abakinnyi, ibi byose muzabimenyeshwa mu minsi itatu. 60% by’ibibazo turi guhura na byo bizaba bikemutse hasigare gukemura ibizaba bisigaye”.

Ati “Iminsi ishize yatumye dutakaza imbaraga. Ingufu twakoresheje muri iyo mirwano tugomba kuzikoresha hubakwa ikipe yacu. Kuri iyi ngingo, turasabwa guhuza imbaraga ndetse n’ubwiyunge, duhane ibitekerezo byubaka kandi dutange ubufasha bwose bukenewe kuri Rayon Sports”.

Munyakazi yavuze ko ibyavuzwe byose bigomba gushyirwa ku ruhande, hagakusanywa imbaraga zo kongera kubaka ikipe, gusa agomba kumvisha urundi ruhande n’abandi bari bamushyigikiye, umucuruzi Muvunyi Paul ndetse n’abo bari kumwe bagaragaje ko badashyigikiye Munyakazi.

Mu gihe FERWAFA yaba yemeje ibihano bya Sadate kuwa 05 Kamena 2020, Munyakazi yahanwa amezi atandatu aho bamwe mu b’imbere bavuga ko ari byo bishobora kuba.

Bishobora kuzaba bikererewe kugira ngo Munyakazi azongere yinjire mu biro bya Rayon Sports nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuze ko rugikora iperereza ku bibazo bimwe byagaragajwe na Munyakazi mu ibaruwa yandikiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, harimo Ruswa, kunyereza umutungo wa Rayon Sports aho kuva 2014 kugera 2019 Rayon Sports yanyerejwemo miliyari.

Yavuze kandi ko abayobozi yasimbuye muri Rayon Sports banyereje umusoro ungana na miliyoni 239 z’amafaranga y’u Rwanda, uretse ibyo harimo no kugura imikino no kuba bamwe mu bari abayobozi bakorana n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda nka Rwanda National Congress (RNC).

Ababikurikiranira hafi bavuga ko ibi bibazo byagaragajwe na Munyakazi Sadate bishobora gutuma itsinda rimwe avuga ko ryamurwanyaga bashobora kuva muri Rayon sports icitsemo ibice, mu gihe basanga ari ukuri cyangwa atari byo.

Amakuru ava mu ikipe Kigali Today yamenye, ni uko Munyakazi ashobora kuba yarazanye igingo yagaragaje mu rwego rwo guca intege abamurwanya. Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza avuga ko ibyo bibazo biri gukorwaho iperereza.

Mu gihe iperereza ritaragaragaza ibyavuyemo, ababikurikiranira hafi bavuga ko abakurikiranwa bashobora kuba abere mu gihe Munyakazi Sadate we yakongezwa manda, ibi bikaba byarakozwe kugira ngo abatavuga rumwe na we bajye mu kaga.

Kuva COVID-19 yatangira, Rayon Sports yumvikanye mu itangazamakuru kubera impamvu zirimo kunanirwa kwishyura abakinnyi, ikabasiga mu gihe bayikeneye.

Ku bakinnyi nka Michael Sarpong ukomoka muri Ghana, yumvikanye anenga Munyakazi Sadate avuga ko adashoboye kuyobora iyi kipe.

Uyu Munya-Ghana umwe mu bakunzwe n’abafana, yirukanywe mu ikipe azira kutubaha Munyakazi Sadate, akanama ngishwanama kashyizweho kumvikanye ko gashaka kumugarura ngo kamusinyishe bushya.

Hagati mu kwezi kwa Gicurasi, mu bitangazamakuru by’imbere mu Rwanda humvikanye amakuru avuga ko Akagera Business Group yisubije imodoka ya Rayon Sports, ivuga ko ikipe yananiwe kwishyura miliyoni 36 yasigayemo kuri miliyoni 100 yagombaga kuyishyura.

Munyakazi Sadate agomba gutumiza inama y’inteko rusange kugira ngo imufashe gukemura ibibazo ari guhura na byo. Nkuko sitati ya Rayon Sports ibivuga, 1/3 kigize amatsinda y’abafana gifite uburenganzira bwo gutumiza inteko rusange.

Rayon Sports yashinzwe mu mwaka 1965 izwi nka ‘Gikundiro’, ikaba ifite umubare munini w’abafana ariko uko imyaka yagiye ishira, ikipe yagiye yumvikanamo ibibazo by’imicungire mibi y’imari, imiyoborere mibi, kugera n’aho abafatanyabikorwa bagiye bayivamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubundi mugihe sadate akirumuyoziwa rayon sports namshor,azaboneka mur,ekipe. Niyegor,abashoboyekuyobora bayobire. Kandi tubabayeturibeshi kukw,icyipe arayisenye arayimaze

Kwizera peter yanditse ku itariki ya: 14-06-2020  →  Musubize

Njyewe mbona rayor sport itagakwiye kuyoborwa naba Seville bazayihe reserve force iyubake nkuko yubakira abatishoboye

Peter yanditse ku itariki ya: 4-06-2020  →  Musubize

Dushyigikiye gikundiro yacu ntabwo tuzayivaho umuyobozi nakore akazi tu!

Mbonyumuvunyi yanditse ku itariki ya: 3-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka