Ni igihugu cy’umupira gifite amakipe ahora muri Champions League ariko tugiye kubitegura-Mashami avuga kuri Guinea

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mashami Vincent, aratangaza ko n’ubwo bagiye gukina n’igihugu gikomeye, ariko intego ari ukubatsinda bakerekeza muri ¼.

Kuri uyu wa Gatatu ni imikino yose y’amatsinda ya CHAN 2020, aho yasojwe n’iyo mu itsinda rya kane, u Rwanda rugomba kuzahura cya Guinea cyasoje imikino yayo kiri ku mwanya wa mbere n’amanota n’amanota atanu, ni nyuma yo kunganya na Tanzania ibitego 2-2.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko bagiye kwiga imikinire ya Guinea
Umutoza Mashami Vincent yavuze ko bagiye kwiga imikinire ya Guinea

Mashami Vincent, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma yo kumenya ko bazahura na Guinea, yatangaje ko ubu bagiye gufata umwanya wo kwiga imikinire y’iyi kipe, basanzwe bazi ko ari n’igihugu gikomeye mu mupira w’amaguru.

Yagize ati “Ubu iyo uvuye mu mikino y’amatsinda, ni ugutsindwa uvamo ntabwo bikiri iby’amanota, igikurikiyeho ni ugushaka amakuru kuri Guinea, gusa Guinea ni igihugu cy’umupira bafite amakipe akomeye nka za Horoya ni zo zhora muri Champions League.”

Amavubi azahura na Syli Nationale ya Guinea muri 1/4 kuri iki Cyumweru
Amavubi azahura na Syli Nationale ya Guinea muri 1/4 kuri iki Cyumweru

“Tugiye kureba amashusho yayo, turebe imikino bakinnye, kugira ngo turebe ko twarushako kubitegura neza, turabizi ko ariumukino uba ukomeye, ikipe yitwaye neza ni yo ikomeza, twese twari duhugiye mu matsinda, ubu nabo bagiye gutangira gushaka amakuru yacu nk’uko natwe tugiye gushaka amakuru yabo, turitegura dushaka ko twakomeza mu cyiciro gikurikira”

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse na Guinea (Syli Nationale), bazakina umukino wa ¼ ku Cyumweru tariki 31/01/2021, guhera i Saa tatu z’ijoro kuri Stade Limbe banatsindiyeho Togo, mu gihe Maroc bari kumwe mu itsinda izaba yakinnye Saa kumi n’ebyiri na Zambia

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka