Ni igenzura gusa! FERWAFA yasobanuye ibisabwa ngo sitade mpuzamahanga ya Huye yemerwe

Kuri uyu wa kane Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rizatangira gukora igenzura ryasabwe na CAF kugira ngo hemezwe niba Stade Huye yakwakira imikino mpuzamahanga.

Ibi bikubiye mu ibaruwa Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ryandikiye amashyirahamwe yo muri Afurika riyibutsa ko mu gihe hitegurwa umunsi wa gatatu nuwa kane w’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, iyi mikino igomba gukinirwa kuri sitade zemewe na CAF.

Muri iyi baruwa iriho umugereka w’urutonde rwa sitade zemewe, CAF yasabye buri gihugu guhitamo ahantu kizakirira imikino kandi hujuje amabwiriza yayo kuko sitade zujuje ibisabwa ari zo zonyine zizemerwa.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry yavuze ko nta kindi u Rwanda rusabwa uretse igenzura yo izakora ubwayo ikohereza raporo nk’uko CAF yabisabye.

Ati "CAF yandika itumenyesha ko dukora igenzura ryacu tukohereza ibisabwa, iyo itanyuzwe n’ibyo twayihaye cyangwa hakaba gushidikanya ni bwo iza kuryikorera kandi twebwe baraje. Tuzabyohereza kuko tuzasura sitade kuri uyu wa Kane no ku wa Gatanu tubyohereze nta kindi."

Umunyamabanga wa FERWAFA yakomeje avuga ko kuba iyi stade itari mu zemewe ari uko u Rwanda rutigeze ruyisaba na rimwe ngo rwakirireho imikino yo ku rwego rw’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kuko imikino yose yabereye hanze ahubwo bayisabira uburenganzira ku mukino wo gushaka itike ya CHAN 2022 ndetse n’imikino y’amakipe yakinnye imikino Nyafurika APR FC na AS Kigali,i y’ikipe y’igihugu y’abatarenge imyaka 23 imikino yose yabereye kuri stade mpuzamahanga ya Huye bityo ko buri cyiciro cy’irushanwa cyose kigiye gukinwa CAF ikora igenzura kuri sitade zizakoreshwa.

Mu bisigaye harimo kwandika numero ku ntebe
Mu bisigaye harimo kwandika numero ku ntebe

CAF kandi yasabye ibihugu bigaragara ku rutonde rw’ibifite sitade zemewe ko bigomba guhitamo aho bizakinira (nko ku bifite sitade zirenze imwe) imikino bikaba byamaze kuyimenyesha bitarenze tariki 7 Gashyantare 2023. Kuri iyi ngingo iyi mpuzamashyirahamwe kandi yabwiye ibihugu bigaragara ko bidafite sitade zemewe birimo n’u Rwanda kandi bikaba byifuza ko zemererwa kwakira iyi mikino ko bo ubwabo bagomba gukora igenzura ryazo maze raporo y’ibyavuyemo ikoherezwa muri CAF bitarenze tariki ya 10 Gashyantare 2023, ari byo FERWAFA izakora guhera kuri uyu wa Kane.

Mu bigomba gutangwa muri CAF nyuma yiri genzura harimo kohereza amafoto ndetse n’amashusho afite ubwiza bwo hejuru agaragaza buri gice cyose kigize sitade.

U Rwanda ruzakira ikipe y’igihugu ya Benin tariki 26 Werurwe 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka