Ni ibiki byitezwe mu nteko rusange ya FERWAFA itegerejwe na benshi?

Ku wa Gatandatu tariki 23/07/2022, hateganyijwe Inama isanzwe y’Inteko rusange ya FERWAFA, aho yitezwe na benshi kubera ibibazo bimaze muri iri shyirahamwe

Nk’uko biri mu mategeko ngengamikorere y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Inteko rusange ni urwego rushyiraho amategeko ikaba n’urwego rw’ikirenga, aho inteko rusange isanzwe iterana rimwe mu mwaka, mu gihe idasanzwe ishobora gutumizwa igihe icyo ari cyo cyose na Komite Nyobozi.

Inteko rusange isanzwe ya FERWAFA itegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 23/07/2022
Inteko rusange isanzwe ya FERWAFA itegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 23/07/2022

Zimwe mu ngingo ziri ku murongo w’ibyigwa harimo

• Gushyiraho abagenzuzi b’amatora
• Guhagarika by’agateganyo cyangwa umunyamuryango (Niba hari uhari ugomba gufatirwa icyo cyemezo)
• Itora ryerekeranye n’ibyifuzo by’abashaka ko amategeko agenga umuryango n’amategeko ngengamikorere yahinduka (Niba hari ababigaragaje)
• Gusuzuma ibyifuzo by’abagize Komite Nyobozi
• Gushyiraho urwego rwigenga rushinze kugenzura imikorere (Niba ari ngombwa) bisabwe na Komite Nyobozi
• Kwambura ububsha umuntu cyangwa urwego (Niba ari ngombwa)
• Gutora Perezida, Visi-Perezida n’abagize Komite Nyobozi (Niba ari ngombwa)
• Indi ngingo iyo ari yo yose yasabwe n’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA

Ububasha bw’Inteko rusange

Bumwe mu bubasha inteko rusange ifite harimo guhindura amategeko shingiro agenga umuryango ndetse n’amategeko ngengamikorere, kwemera, guhagarika igihe gito cyangwa kwirukana burundu umunyamuryango.

Inteko rusange ifite kandi inshingano kwambura umuntu umwe cyangwa benshi bari mu rwego rugize FERWAFA, ikagira n’ububasha bwo gusesa FERWAFA.

Mu gushaka kumenya icyo abanyamuryango ba FERWAFA biteze ku nteko rusange yo kuri uyu wa Gatandatu, twaganiriye na rimwe batubwira bimwe mu byo bifuza guhabwaho ibisobanuro muri iyi nama y’Inteko rusange.

Umwe yavuze ko bifuza guhabwa ibisobanuro ku bijyanye n’ikibazo giheruka kuba hagati ya AS Muhanga na Rwamagana City FC, bakifuza kumenya imyitwarire y’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA muri iki kibazo.

Yakomeje avuga ko bifuza kumenya ibyavuye mu butumwa Umunyamabanga Mukuru yajyanyemo n’aba komiseri babiri ba FERWAFA, ndetse n’umwanzuro w’Inteko rusange mu guhindura amategeko.

Undi yatubwiye ko bifuza ko abanyamuryango ba FERWAFA batemererwa kwinjira ku mikino itegurwa na Ferwafa, bakaba bifuza ko iyi nama yazatanga igisubizo kirambye.

Undi munyamuryango yatangaje ko bifuza guhabwa ibisobanuro na Komite Nyobozi impamvu amasezerano hagati ya FERWAFA na RBA yo kwerekana shampiyona y’u Rwanda ataraseswa kandi mu nteko rusange iheruka hari hatanzwe ukwezi kumwe.

Aha nabwo KNC uyobora Gasogi United aheruka kubigarukaho aho yagize ati “Birakwiye ko dutekereza uburyo amakipe dufite agomba gutungwa n’igicuruzwa dufite cyitwa umupira. Biteye isoni n’agahinda kuba shampiyona y’u Rwanda yerekanwa ku buntu ariko ukabona aba perezida ntacyo bitubwiye, ni ngombwa ko twese dushyira hamwe."

KNC aheruka gutangaza ko abanyamuryango ba FERWAFA bakwiye gukanguka
KNC aheruka gutangaza ko abanyamuryango ba FERWAFA bakwiye gukanguka

GUSHYIRAHO ITSINDA RYIGENGA RITEGURA SHAMPIYONA

Iyi ni imwe mu ngingo bamwe mu banyamuryango ba FERWAFA bifuza ko yazaganirwaho, ibi bikaba nabyo byaranagarutsweho na Perezida wa Gasogi United mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, aho yavugaga ko babyemeje mu nama iheruka kubera mu karere ka Musanze, akaba yibaza impamvu bidashyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka