Ni cyo cya nyuma gikinwe n’amakipe 32: Ibyo wamenya ku gikombe cy’Isi cya 2022

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022 mu gihugu cya Qatar ibihugu 32 bizatangira guhatanira igikombe cy’Isi 2022 kigiye kuba ku nshuro ya 22 mu mateka

Igihugu cya Qatar kigiye kwakira iri rushanwa ariko ariko haravuzwe byinshi birimo no kuba abantu benshi batarumvaga uburyo iki gihugu gito cyahwe iri rushanwa rikomeye.

Imwe muri Stade zizakinirwaho igikombe cy'isi
Imwe muri Stade zizakinirwaho igikombe cy’isi

Ibi kandi byanashimangiwe no kwicuza k’uwari Perezida wa FIFA Sepp Blatter, nawe wavuze ko ari amakosa yakoze guha Qatar kwakira iri rushanwa rikomeye nyamara ari igihugu gito.

Yagize ati ”Ni igihugu gito kandi umupira w’amaguru n’Igikombe cy’Isi ni binini kuri cyo.Yari amahitamo mabi ariko ni njyewe byarebaga icyo gihe nka Perezida.”
N’ubwo havuzwe byinshi ariko irushanwa riratangira kuri iki cyumweru, Ibyo wamenya ku gikombe cy’Isi 2022 mbere yuko utangira kuryoherwa n’imikino 64:

1. Kirahenze cyane

Kuva mu mwaka wa 2010 igihugu cya Qatar cyahabwa kuzakira Igikombe cy’Isi 2022 cyatangiye gukora imyiteguro mu mpande zose. Imbaraga nyinshi zashyizwe mu kubaka ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, hoteli ndetse na stade.

Qatar yashoye arenga miliyari 200 z'amadolari mu bikorwa remezo
Qatar yashoye arenga miliyari 200 z’amadolari mu bikorwa remezo

Qatar kugeza ubu bivugwa ko yashoye arenga miliyali 200 z’amadorali mu bikorwa remezo gusa, ibi ni byo bituma irushanwa ry’uyu mwaka rijya muri bimwe mu bikombe by’isi bihenze mu mateka y’umupira w’amaguru.

2. Stade nke zizakinirwaho ugereranyije n’amarushanwa yabanje:

Stade umunani ni zo zizakinirwaho imikino 64 y’Igikombe cy’Isi aho mu myaka ya vuba aricyo gikombe cy’Isi kigiye gukinirwa kuri stade nkeya. Muri izi stade umunani kandi imwe muri zo ni yo yonyine yavuguruwe mu gihe izindi zirindwi(7) zose ari nshya zubatswe.

Hubatswe Stades nshya zizakinirwaho igikombe cy'isi
Hubatswe Stades nshya zizakinirwaho igikombe cy’isi

Mu 1978 ubwo Argentine yakiraga Igikombe cy’Isi icyo gihe hakoreshejwe stade esheshatu(6) gusa nanone icyo gihe iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 16 gusa. Amakipe yitabira yashyizwe kuri 32 mu 1998 ubwo iri rushanwa ryari ryabereye mu Bufaransa, icyo gihe imikino 64 yakiniwe kuri stade 10.

Mu mwaka wa 2002 Igikombe cy’Isi cyakiriwe na Koreya y’Amajyepfo n’u Buyapani, icyo gihe hakoreshejwe stade 20 ku mikino 64 aho buri gihugu cyari gifite stade 10. Mu 2006 iri rushanwa ryakiriwe n’u Budage maze icyo gihe hakoreshwa stade 12 mu gihe mu 2010 iri rushanwa ryabereye muri Afuka y’Epfo aho imikino 64 yakiniwe muri stade icumi(10).

Mu nshuro ebyiri Igikombe cy’Isi giheruka gukinwa, mu mwaka wa 2014 kibera muri Brazil icyo gihe hakoreshejwe stade 12 mu gihe igiheruka muri 2018 mu Burusiya hakoreshejwe naho stade 18.

3.Muri Qatar hitezwe abantu benshi:

Muri Qatar hategerejwe ibihumbi by'abafana
Muri Qatar hategerejwe ibihumbi by’abafana

Mu kwezi kose iri rushanwa rizamara ribera muri Qatar hitezwe umubare w’abantu benshi bazasura igihugu cya Qatar. Imwe mu mpamvu izaba yihishe inyuma yo kwakira abantu benshi muri ibi bihe nuko iki gihugu cyiza kiri mu burasirazuba bwo hagati aho giherereye horoshye kugerwa byoroshye uturutse mu byinshi mu bihugu ku Isi.

4.Ingendo ziroroshye imbere mu gihugu:

Qatar ni igihugu gito cyane kuko gifite ubuso bwa 11,571 km² ibi bisobanuye ko kuva ahantu hamwe werekeza ahandi nabyo byoroshye. Imijyi izakira imikino nka Doha,Lusail,Al Wakrah na Al Rayyan yose iraturanye niyo mpamvu kuva kuri stade imwe ujya ku yindi bitazajya bigora abazaba bari muri Qatar.

5.Ni cyo gikombe cy’Isi cya mbere gikinwe mu itumba:

Ubusanzwe Igikombe cy’isi gikinwa mu mpeshyi (hagati y’ukwezi kwa Kamena-Nyakanga) kuva cyatangira mu mwaka wi 1930. Mu 2022 iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 21 ariko bitandukanye ni nshuro 20 ziheruka kuko ubu kigiye gukinwa hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza.

Ibi byatewe n’uko mu gihe cy’impeshyi mu gihugu cya Qatar haba hari ubushyuhe bwinshi cyane kuko haba hari ubushyuhe bugera kuri dogere 41.1111 mu gihe muri iki gihe iri rushanwa rigiye gukinwamo mu kwezi k’Ugushyingo ubushyuhe bugera kuri dogere 28,8889 na 23,8889 mu Ukuboza.

Stade zubakanye ikoranabuhanga
Stade zubakanye ikoranabuhanga

Nk’aho bidahagije ariko n’ubundi stade zose umunani zizakoreshwa zubakanye ikoranabuhanga rizatuma bashobora kongera umwuka mu gihe n’ubundi ubushyuhe bubaye bwinshi kugira ngo bifashe abafana ndetse n’abakinnyi bazaba bari gukina mu kibuga.

6.Igikombe cy’Isi cya mbere mu Burasirazuba bwo hagati:

Iki nicyo gikombe cy’Isi cya mbere kigiye kubera mu gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati gusa ntabwo ari inshuro ya mbere iri rushanwa rigiye kubera ku mugabane wa Asia kuko ari inshuro ya kabiri nyuma ya 2002 ryabereye muri Korea y’Epfo no mu Buyapani.

7. Amabwiriza yihariye arebana n’inzoga muri iki gihugu cy’Abisilamu

Ubusanzwe kunywera inzoga mu ruhame ndetse no guhembuka cyane bihanwa n’amategeko muri Qatar, ufashwe uhanishwa amezi atandatu y’igifungo cyangwa ugacibwa amadolari 850.

Muri ibi bihe by’igikombe cy’Isi hazakirwa abaturutse imihanda yose, abantu bazaba bemerewe kunywa inzoga ariko muri stade ntabwo bazajya bacuruza inzoga mu gihe cy’imikino ahubwo hazaba harashyizweho ahantu mu gihugu cyose abantu bashobora kunywera inzoga.

Ku bantu bazajya banywa bagahembuka cyane, mu rwego rwo kwirinda ko bahembukira mu ruhame bakaba banagira abo babangamira nk’uko byemewe n’umuyobozi ukuriye abategura iri rushanwa muri Qatar Nasser Al Khater, yavuze ko hari ahantu bazajya bajyanwa kugeza inzoga zibavuyemo bagarutse mu bihe bisanzwe bakarekurwa ariko nabwo bakahava bahawe amabwiriza.

8.Umupira uzakinwa wiswe Al Rihla bivuga urugendo:

Ubusanzwe buri mupira ukinwa mu gikombe cy’Isi ugira izina uhabwa, nk’uheruka wakinwe muri 2018 witwaga Telstar 18,2014 muri Brazil witwaga Brazuca, mu gihe mu 2014 muri Afurika Yepfo umupira wakinwa witwaga Jabulani.

Umupira uzakinwa mu gikombe cy'Isi 2022 wiswe Al Rihla
Umupira uzakinwa mu gikombe cy’Isi 2022 wiswe Al Rihla
Lionnel Messi umwe mu bitezweho byinshi, afite umupira uzakinwa
Lionnel Messi umwe mu bitezweho byinshi, afite umupira uzakinwa

9.VAR/Ikoranabuhanga mu gusifura

Ikoranabuhanga rya VAR ryunganira abasifuzi rizakoreshwa ariko hejuru yarwo hazanakoreshwa iryunganira abasifuzi by’umwihariko rigenzura niba umukinnyi yaraririye aho mu kibuga mu nsi hazaba harimo camera zizajya zifasha kugenzura niba habayeho kurarira.

10. Ku nshuro ya mbere abagore bazasifura mu gikombe cy’Isi cy’abagabo:

Bwa mbere kuva mu 1930 Igikombe cy’Isi cyatangira gukinwa, uyu mwaka abasifuzi b’abari n’abategarugori bazasifuza muri iri rushanwa riruta ayandi mu mupira w’amaguru.

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga nawe azaba ari mu bagore bazasifura bari mu kibuag hagati
Umunyarwandakazi Salima Mukansanga nawe azaba ari mu bagore bazasifura bari mu kibuag hagati

Aba ni Stephan Frappart ukomoka mu Bufaransa, Yoshimi Yamashita ukomoka mu Buyapani ndetse n’Umunyarwandakazi Mukansanga Salima bazasifura bari hagati mu kibuga, mu gihe Neuza Back ukomoka muri Brazil, Karen Diaz Medina wo muri Mexico na Kathryn Nesbitt ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bo bazasifura ku ruhande.

11. Ni ubwa nyuma Igikombe cy’Isi gikinwe n’amakipe 32:

Bwa mbere mu 1930 Igikombe cy’Isi cyakinwe n’amakipe 13, agera kuri 24 mu 1982, mu gihe kwitabirwa n’amakipe 32 byatangiranye n’igikombe cy’Isi cyabereye mu Bufaransa 2022.

Mu kwezi kwa Mutarama 2017 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi(FIFA) ryemeje ko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique kizitabirwa n’ibihugu 48 aho kuba 32 nk’uko byari bisanzwe.
Umukino wa mbere uteanyijwe ku cyumweru tariki 20/11 i Saa kumi n’ebyiri aho Qatar izakina na Ecuador.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NONESE KONSHAKA KUBETINGIRA KURI TELEPHON YANJYE NIGUTE?

ISHIMWE SAMUEL yanditse ku itariki ya: 20-11-2022  →  Musubize

Murakoze cyane kubw’aya mateka ku gikombe cy’isi.muzanadukorere icyegeranyo kuri buri kipe izitabira igikombe cya 2022.

Ni Harindimana Fidele yanditse ku itariki ya: 18-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka