Ni abahe 11 bari bameze neza mbere y’uko shampiyona ihagirikwa?

Nyuma y’aho shampiyona ihagaze igeze ku munsi wa 24, aba ni bo bakinnyi beza twagutoranyirije kugeza aho yasubikiwe

Ubusanzwe akenshi amatora cyangwa amahitamo ni kimwe mu bintu abantu benshi batajya bapfa guhurizaho, gusa aha twicaye tugerageza gusubiza amaso inyuma, ngo turebe ikipe y’abakinnyi 11 beza muri shampiyona kugeza ubu.

Hari abanyezamu bagerageje kwitwara neza kugeza ubu barimo Kimenyi Yves, Habarurema Gahungu, Batte Shamiru n’abandi, ba myugariro barimo Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Rugwiro Herve, Moussa Omar n’abandi.

Hari kandi abakinnyi bo hagati bahagaze neza barimo nka Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Nsabimana Eirc Zidane, Munyakazi Youssuf Lule, ndetse na ba rutahizamu barimo nka Danny Usengimana, Samson Babuwa Shabban Hussein Tchabalala, Iradukunda Bertrand, Michael Sarpong ndetse n’abandi.

Gusa muri aba bose twatoranyije ikipe y’abakinnyi 11 bayobowe na Manzi Thierry nka Kapiteni, Adil Erradi Mohamed utaratsindwa umukino n’umwe muri iyi shampiyona akayibera umutoza mukuru, agafatanya na Moses Basena usanzwe utoza Sunrise.

Dore 11 beza twaguhitiyemo

Mu Izamu

Habarurema Gahungu (Police Fc )

Ni umwe mu banyezamu bigaragaje uyu mwaka, aho yinjiye muri Police avuye muri Sunrise, n’ubwo ikipe ye iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nyuma y’iminsi 24 imaze gukinwa.

Mu mikino 24 Police FC imaze gukina, yamaze imikino irindwi atinjizwa igitego ari na bimwe mu byatumye ahamagarwa mu kipe y’igihugu Amavubi yateguraga amarushanwa atandukanye.

Ba myugariro

Ombolenga Fitina (APR Fc )

Uyu musore ukina ku ruhande rw’iburyo ni umwe mu bakinnyi baranzwe no kwitara neza Ku mwanya we dore ko Ku mwanya we muri APR FC ari umukinnyi udasimburwa ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ombolenga Fitina amaze gutsinda igitego kimwe yatsinze ubwo APR FC yatsindaga Mukura vs ibitego 4-0. Ombolenga yongeye kugaragaza ubunararibonye bwe mu mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports, ubwo yagiraga uruhare mu gitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague acenze abakinnyi batatu ba Rayon Sports .

Manzi Thierry ( APR Fc )

Kapiteni wa APR FC ni umwe muri ba myugariro beza bari mu Rwanda, ikipe ya APR Fc imaze kwinjizwa ibitego 11 mu mikino 23 bamaze gukina muri shampiyona. Ni umwe mu bakinnyi bamaze gukina imikino myinshi ndetse akaba yaratsinze gitego bitatu muri shampiyona harimo n’igitego yatsinze Ku mukino wa Rayon Sports aho APR FC yatsindaga ibitego 2-0.

Rugwiro Herve ( Rayon Sports )

Rugwiro Herve Amadeus ni myugariro umeze neza kuva yajya muri Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bagiye bahindurirwaho bagenzj be bakinana, kuva kuri Iragire Saidi, Ndizeye Samuel na Kayumba Soter bakinana kugera uyu munsi

Rugwiro Herve nka myugariro yagize uruhare rugaragara mu mikino yakinnye muri Rayon Sports aho amaze gutsinda igitego kimwe muri iyi kipe. Icyuho cye cyagaragaye ubwo yari afunze mu mukino APR FC yatsinzemo Rayon sports ibitego 2-0 .

Imanishimwe Emmanuel (APR Fc )

Imanishimwe Emmanuel bakunda kwita Mangwende ni umwe mu bakinnyi beza inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu Rwanda, mu mikino amaze gukina muri uyu mwaka yatsinzemo igitego kimwe yatsinze ku mukino APR FC yatsinzemo Marines ibitego 3-0.

Hagati :

Bukuru Christophe (APR FC )

Bukuru Christopher yaje muri APR FC avuye muri mukeba Rayon Sports arekuwe n’ikipe ya Rayon Sports aza guhita yerekeza mu ikipe ya APR FC.

Mu minsi ya mbere muri APR FC bisa ni byamugoye ariko nyuma yo gufatisha mu kibuga Bukuru ni umukinnyi ntasimburwa muri APR Fc, amaze kuyitsindira igitego kanadi akanaba umwe mu bakinnyi iyi kipe yubakiyeho hagati mu kibuga, akaba ari no mu bamaze gutanga imipira yavuyemo ibitego byinshi muri shampiyona

Oumar Sidibe (Rayon Sports)

Ni umukinnyi ukomoka muri Mali waje muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, mbere yo kunyura mu makipe nka Al-Hilal Omdurman yo muri Sudan, AS Vita Club y’I Kinshasa muri DR Congo, ni umwe mu bakinnyi beza bagaragaye muri shampiyona uyu mwaka, aho amaze gutsindira Rayon Sports ibitego bibiri akanaba mu bamaze gutanga imipira myinshi yavuye ibitego muri uyu mwaka w’imikino.

Niyonzima Olivier Sefu (APR FC)

Ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati wagiye muri APR FC uyu mwaka avuye muri Rayon Sports, ni umwe mu bafatiye runini ikipe ya APR FC mu kibuga hagati, aho usibye gufasha ba myugariro, anafasha absatira izamu kuko amaze gutsindira APR FC ibitego ndetse anatanga imipira yavuyemo ibitego.

Umwe mu mikino Sefu yigaragajemo harimo umukino ururta indi mu Rwanda uhuza APR na Rayon Sports, aho muri uyu mukino yabujije Oumar Sidibe gukina, bituma arinda avamu kibuga atabashije gutanga imipira kuri ba rutahizamu nka kimwe mu byo azwiho cyane.

Ba rutahizamu

Shabban Hussein Tchabalala (Bugesera FC)

Ni rutahizamu ukomoka i Burundi, akaba amaze gukina mu makipe atatu ya hano mu Rwanda arimo Amagaju, Rayon Sports ndetse na Bugesera, muri aya makipe hose akaba ahora ari mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona, akanayobora ubusatirizi bwayo

Muri uyu mwaka w’imikino mu mikino 24 amaze gukinira ikipe ya Bugesera, amaze kuyitsindira ibitego 13, akaba ari ku mwanya wa kabiri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi.

Iradukunda Bertrand (Mukura VS)

Yamenyekanye cyane ari mu Isonga ndetse aza no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, nyuma yaje kwerekeza muri APR FC aho atigezeze agirira amahirwe, aza gusezererwa muri iyi kipe ahita yerekeza muri Bugesera FC, aho yaje kwigaragaza ndetse ahita agurwa n’ikipe ya Mukura VS yari igiye gusohokera u Rwanda.

Iradukunda Bertrand uri gusoza amasezerano ye muri Mukura VS, kugeza ubu n’ubwo hari imikino atakinnye kubera imvune, ari ku mwanya wa gatatu mu bafite ibitego byinshi, aho amaze gutsindira Mukura ibitego 12 mu mikino 24, bivuze ko byibura buri mikino ibiri abona igitego.

Samson Babuwa (Sunrise FC)

Ni umunya-Nigeria ukinira ikipe ya Sunrise, ni rutahizamu umaze kwigaragaza mu Rwanda aho yagiye anatsindaa amakipe akomeye arimo APR FC ndetse na Rayon Sports, ubu akaba ari we uyoboye abandi n’ibitego 15, ubu akaba ari umwe mu bakinnyi bari gushakishwa n’amakipe akomeye mu gihe ari gusoza amasezerano ye.

Ikipe y’abakinnyi 11 beza kugeza ubu (4-3-3)

Habarurema Gahungu

Ombolenga, Manzi Thierry, Rugwiro Herve, Emmanuel Imanishimwe

Niiyonzima Olivier Sefu

Bukuru Christophe, Oumar Sidibe

Iradukunda Bertrand, Samson Babuwa, Shabban Hussein Tchabalala

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ni apr fc.kandi ndayifana

Habimana j’baptister yanditse ku itariki ya: 3-04-2020  →  Musubize

niyih?? kipe irikumwany wampere muri chapion

igabukwigomba fiston yanditse ku itariki ya: 30-03-2020  →  Musubize

Ni apr fc. nkaba nanayifana

Habimana j’baptister yanditse ku itariki ya: 3-04-2020  →  Musubize

Amakuru muduha ningenzi ni.murye mukomeza muduhe amakuru nkayo kanditmwe mwakoze icyo cyegeranyo ndabashimiye.100%

Mupenzi yanditse ku itariki ya: 28-03-2020  →  Musubize

urwo ruto nde nirwo ?

jean bosco yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Urworutinde sisawa

Kizza Gaga yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka