Ngwabije Bryan wahaye Amavubi imyaka ibiri yo kumutegereza yasinye muri SC Lyon

Myugariro Ngwabije Bryan usanzwe akinira ikipe ya En Avant Guingamp, ubu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Sporting Club de Lyon.

Bryan Clovis Ngwabije wamenyekanye cyane ari mu ikipe ya Andrézieux ubwo yatsindaga igitego cyasezereye ikipe ya Marseille mu gikombe cy’igihugu cy’u Bufaransa, yaje kuyivamo aho yari amaze umwaka akinira ikipe ya EA Guingamp.

Ngwabije Bryan yasinye imyaka ibiri muri Sporting Club de Lyon
Ngwabije Bryan yasinye imyaka ibiri muri Sporting Club de Lyon

Ku munsi w’ejo ni bwo ikipe ya Sporting Club de Lyon ibarizwa mu cyiciro cya gatatu, ibinyujije ku rubuga rwayo yanditse ko yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri uyu myugariro w’imyaka 22, usanzwe unavuka mu mujyi wa Lyon.

Akimara gusinyira iyi kipe yagize ati “ Ndishimye cyane ngarutse Lyon mu mujyi mvukamo, mfite intego zo kuzamura urwego rwanjye, kandi ndatekereza ko Sporting Club de Lyon izamfasha kubigeraho. Nakurikiranye iterambere ry’ikipe mu myaka myinshi, ndumva mfite gahunda gufatanya mu mushinga mwiza ifite, ibi ni byo byatumye nemera kuza muri iyi kipe”

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent, yavuze ko yagerageje kuganira n’uyu mukinnyi bifuza ko yaza gukinira Amavubi, ariko ababwira ko bamutegereza akazabasubiza nyuma y’imyaka ibiri.

Yavuze ko yishimiye gusubira mu mujyi wa Lyon avukamo
Yavuze ko yishimiye gusubira mu mujyi wa Lyon avukamo

Icyo gihe Mashami Vincent yagize ati "Abakinnyi dufite hanze abenshi ni ukubatereta, ni ukubereka ko tubakeneye kuko kenshi biragoye umukinnyi kukwereka ko agukeneye, navuganye na Ngwabije Bryan ndetse na Papa we n’abayobozi twabahaye nomero z’uyu mukinnyi ndetse n’ababyeyi be"

"Ibisubizo yaduhaye umuntu wese yabyumva, afite ubushake ni cyo cya mbere ariko avuga ko agifite ikindi cyizere kitari no mu Rwanda gusa, aracyari muto, kandi afite icyizere ko no mu Bufaransa umunsi umwe bashobora kumwiyambaza."

"Natwe yaduhaye icyizere ko bitagenze uko, nko nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu nta kabuza azafata umwaznuro kandi umwanzuro uzaba uganisha ku Rwanda, nk’umukinnyi aba abona ko u Bufaransa hari icyo bwamugezaho kurusha twebwe, afite ibyo areba ariko ntiya[fa kubikubwira byose."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igihe kirageze ngo u Rwanda tugire gahunda yo kubaka umupira wacu tuwushyire KU rwego mpuzamahanga kuko dufite abana benshi hanze reka twizere ko na ba Tresor na ba Kevin monen paquet tuzababona vuba ...icyo twifuza nuko ferwafa ikora first approach ubundi abanyarwanda turyoherwe.murakoze

Katabarwa Thierry yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka