Ngoma: Abafana ba Etoile de l’Est baranegwa gutererana ikipe

Abafana b’ikipe ya Etoile de l’Est ifite icyicaro mu karere ka Ngoma baranengwa kuyifana ku izina gusa ntacyo bayifasha bigatuma ubushobozi buke buyigumiza mu kiciro cya Kabiri.

Akarere ka Ngoma kari gasanzwe gatera inkunga ya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ikipe ya Etoile de l’Est kugera ubu imaze mu cyiciro cya kabiri imyaka 13 guhera mu mwaka wa 2004.

Kalisa Celestin Perezida w’ikipe ya Etoile de l’Est yikoma abafana bayo usanga bavuga ko bayikunda gusa ariko ntihagire nutanga igiceri cyo kuyishyigikira.

JPEG - 230.8 kb
Kalisa Célestin Perezida w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Etoile de l’Est ( Ifoto Manishimwe N)

Agira ati ”Abafana ni benshi ariko nta mufana n’umwe wari bwavuge ati ndabaha n’amazi y’abakinnyi ubu nicyo kibazo dufite, twigeze gushyiraho agaeseke twahuye n’ikpe ya Kiyovu ariko mu bantu 100 bari bicaye mu ihema ry’icyubahiro habonetse ibihu bine gusa, ni ikibazo kuko amafaranga y’abafana yakunganiye ayo duhabwa n’akarere ka Ngoma kuko ntahagije, akarere kaduha miliyoni zirindwi ntago ari amafaranga yafasha ikipe kuzamuka”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodice avuga ko abafana b’ikipe ya Etoile de l’Est ari abo ku izina kuko ntacyo bayifasha ndetse akanenga urukundo nkurwo rudashora cg ngo rutange.

Agira ati”Abafana usanga bavuga ngo bakunda ikipe nyamara iyo ubahamagaye ugashyira agaseke hariya ngo tuyishyigikire amafaranga menshi ajyamo ni 200Frs, urukundo rero rudashora..”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yakomeje avuga ko hari icyizere cy’uko noneho iyi kipe igiye kuzanzamuka ikagera mu cyiciro cya mbere kuko igiye kongererwa inkunga ndetse Stade igiye kubakwa ikazafasha iyi kipe mu bushobozi ikagera mu cyiciro cya mbere.

JPEG - 58.7 kb
Ikipe ya Etoile de l’Est ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, igiye kubakirwa ikibuga

Ntamufana n’umwe twabashije kubona wemera ko afana iyi kipe,dore ko nta fan clup iyi kipe igira, nta n’umuyobozi w’abafana ba Etoile de l’Est uriho.
Amafaranga ubuyobozi bw’ikipe ya Etoile de l’Est buvuga ko akarere kongeyeho ni miliyoni eshatu,yose hamwe akaba miliyoni 10.

Stade igiye kubakwa i Ngoma izatwara miliyari imwe na miliyoni 200, biteganijwe ko imirimo yo kuyubka izamara amezi atandatu nk’uko bitangazwa n’iyi kipe.

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka