Neymar yatakaje Miliyoni y’Amayero mu mukino w’amahirwe

Umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil, Neymar da Silva Santos Júnior, yatakaje Miliyoni y’Amayero, angana n’ibihumbi 900 by’Amapawundi, ni ukuvuga asaga Miliyari imwe na Miliyoni 231 mu mafaranga y’u Rwanda, mu isaha imwe mu mukino w’amahirwe kuri Interineti.

Neymar yababajwe no guhomba akayabo mu gihe gito
Neymar yababajwe no guhomba akayabo mu gihe gito

Uwo mukinnyi w’ikirangirire ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ahembwa Miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana abiri by’Amapawundi ( £3.2M)ku kwezi, ariko mu iyi minsi ntarimo gukina nyuma y’uko aherutse kuvunika.

Neymar ntarakina guhera ku itariki 19 Gashyantare 2023, kubera imvune afite, mu rwego rwo gushaka ibimuhuza, ngo ajya mu bindi akunda hanze y’ikibuga, harimo gukina imikino y’amahirwe (betting).

Gusa umukino w’amahirwe yakinnye tariki 31 Werurwe 2023, ntiwamuhiriye kuko yatakaje Miliyoni y’Amayero mu isaha imwe.

Neymar akibona ko atakaje ako kayabo k’amafaranga, yabaye nk’ubabaye, ariko ahita anaseka nyuma y’uko bagenzi be bakinana bateyeho urwenya rw’ukuntu umuntu ava kuri Miliyoni akagera kuri zeru mu minota 60 gusa.

Nyuma y’aho na we yahise abiteramo urwenya ko agiye kubishyira kuri YouTube.

Muri uwo mugoroba utarahiriye Neymar na gato, byaje no gutangazwa ko Konti ye ku rubuga rwa Twitter na yo yibwe n’abantu batahise bamenyekana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Neymar yakinaga uwuhe mikono

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-04-2023  →  Musubize

akrera 3 zirenga mukwezi imwe ntacyo ivuze aliko yabonyeko urusimbi kurukina ali ubwenge buke ubu hali abo mumuryango we bari kwicwa nindwara ninzara undi ali muzungu anarara aho kuyafashisha abababaye

lg yanditse ku itariki ya: 2-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka