Neymar Jr yongereye amasezerano muri Paris Saint-Germain

Umunya-Brazil Neymar da Silva Santos Junior yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri Paris Saint-Germain azarangira tariki ya 30 Kamena 2025.

Aya makuru yatangajwe n’ikipe ya PSG ku rubuga rwa Internet rwayo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurasi 2021.

Neymar Jr yishimiye kuba muri PSG kugera muri 2025
Neymar Jr yishimiye kuba muri PSG kugera muri 2025

Mu ijambo rye, Neymar yavuze ko yishimiye gukomezanya na Paris Saint Germain. Yagize ati " Nishimiye gukomeza urugendo rwanjye muri Paris Saint-Germain. Yagize ati "Ndishimye muri Paris kandi nishimiye gukomezanya n’abakinnyi bagenzi banjye, umutoza mwiza nk’uyu, nakuze nk’umukinnyi ndetse nkura nk’umuntu, nNishimiye kongera amasezerano yanjye kandi ndizera gutwara ibikombe byinshi hano."

Umuherwe akaba n’umuyobozi wa Paris Saint-Germain Nasser Al-Khelaïfi yavuze ko umushinga wo kubaka PSG ugikomeje. Yagize ati "Umushinga wo kubaka PSG ni umutima, impano ndetse no kwitura abakinnyi bacu. Nishimiye ko Neymar yashimangiye n’urukundo rwo kuguma hano kugera muri 2025. Twishimiye kubona akomezanya n’umushinga mu myaka iri imbere iza."

Neymar Jr yageze muri PSG mu mwaka wa 2017 avuye muri Barcelona. Mu myaka ahamaze, amaze gukina imikino 112 atsinda ibitego 85 n’imipira yavuyemo ibitego 51 akaba yarinjiye mu bakinnyi 10 bamaze gutsinda ibitego byinshi muri PSG.

Neymar Jr amaze gutwara ibikombe icyenda : Ibikombe bitatu bya Shampiyona Ligue 1 (2018, 2019 na 2020),ibikombe bibiri by’igihugu (2018 na 2020), ndetse n’ibikombe bibiri bya Coupe de la Ligue (2018 na 2020) ndetse n’ibikombe bibiri bya Trophées des Champions (2018 na 2020).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka