Nemeraga ko bikora - Mazimpaka André yasobanuye amarozi yamuvuzweho muri 2016

Umunyezamu Mazimpaka André uheruka gusezera gukina umupira w’amaguru avuga ko amarozi yamuvuzweho mu mwaka wa 2016 ubwo yakiniraga Mukura VS yakinnye na Rayon Sports byari byo kuko yemeraga ko bikora.

Ubwo Mazimpaka André yashyiraga ibyitwa umuti muri ruhago ku giti cy'izamu yari arimo mu 2016
Ubwo Mazimpaka André yashyiraga ibyitwa umuti muri ruhago ku giti cy’izamu yari arimo mu 2016

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Mazimpaka André yavuze ko ibyitwa amarozi cyangwa imiti yakuwe mu izamu rye na Moussa Camara mu mukino wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye tariki 16 Ukuboza 2016 yari yo koko kuko yizeraga ko bikora kandi n’abandi bakinanye babikoraga na we akagendera muri uwo mujyo.

Ati "Ntabwo ari ibintu byo guhisha, ni ibintu byagaragaye kandi byigisha. Ni kuriya byagenze muri Mukura VS kuko ntabwo wabikora utabyemera. Narabyemeraga ko bikora kuko nakinanye n’abanyezamu bakomeye kandi nabonaga na bo babyemera nanjye ngendera muri uwo murongo."

Uyu mugabo watangiriye ruhago mu ikipe y’abato ya Police FC mu 2007 avuga ko akenshi nk’abakinnyi bato bagitangira babikomoye mu bakinnyi bakuriyemo bari bakomeye kuko babyizeraga cyane.

Moussa Camara ubwo yakuraga ibyitwa amarozi Mazimpaka André yari yashyize ku giti cy'izamu
Moussa Camara ubwo yakuraga ibyitwa amarozi Mazimpaka André yari yashyize ku giti cy’izamu

Ati "Iyo ukina umupira hari inzira uba warakuriyemo, twebwe nk’abantu bakuze dukurira mu bakinnyi bakomeye bakuru hari imyumvire babaga bafite kuko abakinnyi ba kera imyumvire yabo akenshi yabaga iri mu marozi, ukumva ko utambaye akantu waba utameze neza.”

“Twese twakuriye mu kiragano cy’abantu basozaga umupira bakomeye cyane. Urumva gukurira muri uwo mwuka uri umwana w’imyaka 18 nagombaga gukora igishoboka kugira ngo nitware neza."

Mazimpaka André avuga ko bitari no muri Mukura VS gusa, ahubwo ngo na mbere yayo aho yanyuze hose bakoraga iyo mihango bashaka intsinzi, gusa ngo nyuma y’uko bigaragaye muri iyi kipe, yagiriwe inama n’abantu batandukanye barimo abayobozi, na we ababwira ko atari ko yavutse, ahubwo ko hari aho byavuye, yemera kubireka.

Mazimpaka André yahise yiruka kuri Moussa Camara amuziza gukuramo ibyo yashyizemo
Mazimpaka André yahise yiruka kuri Moussa Camara amuziza gukuramo ibyo yashyizemo

Ati “Buriya hari ikintu kiba kugira ngo kikwigishe. Nyuma yaho naratekereje, hari abayobozi twaganiriye bangira inama bambwira ko nshoboye, ko ibyo bintu nabireka nanjye mbabwira ko ntabivukanye, ntabivanye mu rugo, ahubwo ko bijyana n’ikiragano urimo ariko iyo umaze gukura ugize inshingano nibwo umenya ikiza ukamenya ikibi n’ikiza.”

Nubwo hashize imyaka irindwi ibi bibaye ariko imyumvire y’amarozi mu mupira w’amaguru mu Rwanda haba mu bakinnyi, abayobozi n’abafana, ikomeza kugaragara yewe no kugeza muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 kuko hari imikino igaragara bamwe bakora imihango nk’iyo, bizera ko ngo ibaha intsinzi.

Mazimpaka wari uri kuvurwa yageze n'aho yiyaka abaganga yikanze ko ku kindi giti cy'izamu na ho yari yashyize ibyitwa amarozi hari umukinnyi wa Rayon Sports ushaka kubikuraho
Mazimpaka wari uri kuvurwa yageze n’aho yiyaka abaganga yikanze ko ku kindi giti cy’izamu na ho yari yashyize ibyitwa amarozi hari umukinnyi wa Rayon Sports ushaka kubikuraho
Mazimpaka André ubwo yavurwaga n'abaganga, Moussa Camara na we asa nk'aho hari ibyo ari kureba
Mazimpaka André ubwo yavurwaga n’abaganga, Moussa Camara na we asa nk’aho hari ibyo ari kureba
Mazimpaka André avuga ko kwizera amarozi muri ruhago byatewe n'abakinnyi yakuranye na bo babyizeraga
Mazimpaka André avuga ko kwizera amarozi muri ruhago byatewe n’abakinnyi yakuranye na bo babyizeraga
Nyuma y'umukino amakipe yombi yanganyijemo igitego 1-1 Mazimpaka yagiye gukuramo ibyari byasigayemo
Nyuma y’umukino amakipe yombi yanganyijemo igitego 1-1 Mazimpaka yagiye gukuramo ibyari byasigayemo
Yagiye no kureba ku kindi giti cy'izamu
Yagiye no kureba ku kindi giti cy’izamu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka