Ndoli Jean Claude yatangaje igihe azasezerera umupira w’amaguru

Umunyezamu mushya w’ikipe ya Kiyovu Sports Ndoli Jean Claude aratangaza ko n’ubwo yumva agifite ingufu zo gukina mu izamu ariko ko habura igihe gito ngo asezere ruhago.

Uwo munyezamu wamamaye cyane mu myaka ishize mu ikipe ya APR no mu ikipe y’igihugu Amavubi avuga ko nibura mu myaka itatu azaba ahagaritse gukina umupira w’amaguru akareba ikindi yakora cyaba ari ugutoza cyangwa ikindi kitari ugukina.

Ndoli Jean Claude ubu ni umunyezamu wa Kiyovu Sports
Ndoli Jean Claude ubu ni umunyezamu wa Kiyovu Sports

Mu kiganiro kihariye Ndoli yagiranye na Kigali Today yagize ati "ubu meze neza muri Kiyovu kandi n’abakinnyi bagenzi banjye bameze neza ndacyafite iminsi yo gukina kuko numva ngifite imbaraga ariko na none sinzarenza imyaka itatu ngikina umupira w’amaguru.

Ndoli ngo ntazibagirwa ibihe bibi yagiriye muri AS Kigali
Ndoli ngo ntazibagirwa ibihe bibi yagiriye muri AS Kigali

Impamvu mvuze imyaka itatu ni uko ari bwo numva imbaraga zanjye zizaba zishize nkareba niba nzatoza cyangwa ngakora ibindi kuko ku myaka yanjye 32 ndacyumva nkomeye ariko ku myaka 35 ntibyanyorohera kugumya gukina"

Ntazibagirwa ibihe bibi yagiriye muri As Kigali

Ndoli avuga ko ubwo yakiniraga As Kigali mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 ubwo yayerekejemo avuye muri APR yagize ibihe bibi cyane ku buryo adashobora no kuzabyibagirwa.

Yagize ati "Sinshobora kwibagirwa ibihe bibi nagiriye muri As Kigali kuko nahuye n’ibigeragezo bikaze kuko ni umwaka ntabonye uwanya wo gukina cyane,ni umwaka navuzweho byinshi muribuka dukina na Rayon Sports uko byangendekeye bimviramo no guhanwa ku buryo navuga ko ari wo mwaka nahuye n’ingorane nkina umupira w’amaguru"

Ndoli Jean Claude ariko n’ubwo avuga ibi ubu noneho ngo mu ikipe ya Kiyovu arizera ko azahabonera ibyishimo kuko ngo abona ari ikipe ifite gahunda yaguze abakinnyi beza akaba ahamya ko we na bagenzi be bazayigiriramo ibihe byiza.

Yashimishijwe n’umukino wahuje Amavubi na Maroc

Mu byo uwo munyezamu na none ngo adashobora kuzibagirwa ni umukino Amavubi yari abereye umunyezamu yatsindaga Maroc 3-1 muri 2008 ubwo amakipe yombi yahataniraga itike yo kujya mu gikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2010.

Uwo mukino ngo icyatumye umushimisha ni uburyo abantu bose harimo n’Abanyarwanda bavugaga ko u Rwanda rutatsinda Abarabu barangije barayinyagira bituma ngo ari umukino mwiza umuhora k’umutima.

Ndoli Jean Claude amaze gukinira amakipe ya hano mu Rwanda 3 ariyo APR yanagizemo ibihe byiza,As Kigali avuga ko yagiriyemo ibihe bibi ndetse na Kiyovu yamuguze uyu mwaka wa 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka