Ndizeye Samuel wa Police FC yahagaritswe amezi atandatu
Myugariro wo hagati w’ikipe ya Police FC, Umurundi Ndizeye Samuel, yahagaritswe amezi atandatu adakina kubera gukubita umusifuzi kubera ko atishimiye imisifurire, ubwo batsindwaga na Sunrise FC ibitego 2-1, mu mukino wa 16 wa shampiyona, wabereye kuri stade ya Nyagatare tariki 14 Mutarama 2024.
Icyemezo Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire muri FERWAFA yamenyesheje Ndizeye Samuel, ku wa 2 Gashyantare 2023, Kigali Today ifitiye kopi, kivuga ko ahamwa n’icyaha cyo kubangamira ubusugire bw’umubiri yakoreye umuyobozi w’umukino (umusifuzi).
Umwanzuro ugira uti "Komisiyo ishingiye ku ngingo ya 52 y’amategeko igika cyayo cya mbere, mu gace ka B, isanga Ndizeye Samuel yarakoze icyaha kibangamira ubusugire bw’umubiri, kandi akaba yaragikoreye umuyobozi w’umukino(umusifuzi wa kabiri)."
Uyu mwanzuro ukomeza uvuga ko uyu musore, Police FC yaguze mu mpeshyi ya 2023 ahanishijwe kumara amezi atandatu adakina.
Uti "Kuri iyo ngingo akaba (Ndizeye Samuel) ahanishijwe kumara amezi atandatu adakina ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 50Frw."
Iki cyemezo cya Komisiyo kinavuga ko Ndizeye Samuel yemerewe kujurira bitarenze iminsi ibiri, ariko kubera ko umwanzuro yawumenyeshejwe bihurirana n’impera z’icyumweru, akaba yemerewe kujurira hagati yo ku wa Mbere no kuwa Kabiri mu cyumweru gitaha, hakumvwa ubujurire bwe.
Ndizeye Samuel kuva tariki 14 Mutarama 2024, ubwo Police FC yatsindwaga na Sunrise FC 2-1, ntabwo yigeze yongera kugaragara mu kibuga ukundi mu marushanwa yose, yaba shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Intwari yewe no mu Gikombe cy’Amahoro, aho kugeza ubu amaze gusiba imikino ine.
Kuri iki Cyumweru, Police FC irakira Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwose azize ubusa kuko abasifuzi bo murwanda bamwe na bamwe mbona uwabahondagura wenda basubiza ubwenge kugihe bagakora ibikwiye ibintu na HE abona koko
Ntamuntu wagerageje kuzana ibyo kwanga Rayon ngo bimugwe neza. Samuel urabe wumva