Ndashaka kwerekana ko hari rutahizamu wari warabuze-Sugira Ernest

Rutahizamu w’Amavubi na APR Fc Sugira Ernest, aratangaza ko nyuma yo kuva mu mvune ashaka kwerekana ko ari rutahizamu wari warabuze muri iyi minsi yari yaravunitse

Sugira Ernest wari umaze umwaka w’imikino wose atagaragara mu kibuga kubera imvune, yatangarije KT Radio ko kugeza ubu ameze neza, akaba yiteguye gutsinda ibitego biri hejuru ya 15 muri Shampiona y’uyu mwaka.

Ernest Sugira ni umwe muri ba rutahizamu bitwaye neza mu ikipe y'igihugu mu myaka itanu ishize
Ernest Sugira ni umwe muri ba rutahizamu bitwaye neza mu ikipe y’igihugu mu myaka itanu ishize

Yagize ati "Abafana banyitegeho umusaruro ngomba kubaha uyu mwaka kuko ubuzima bwanjye ubu bumeze neza, nkumbuye gutsinda ibitego nambaye umwambaro wa APR Fc ndetse n’Amavubi"

"Ndashaka gutsinda ibitego byinshi kandi bifatika, nkerekana ko hari umuntu wari warabuze, nkerekana ko Sugira yari akumbuwe imbere y’izamu, sinavuga ngo ibitego runaka kuko hari igihe bibura nka kuriya Cristiano Ronaldo nawe yabivuze, ariko hejuru ya 15 birashoboka"

Sugira yagiye muri APR avuye mu ikipe ya AS Vita Club
Sugira yagiye muri APR avuye mu ikipe ya AS Vita Club

Sugira kandi yatangaje ko agitekereza gukina hanze y’u Rwanda, ariko akazabitekereza cyane nyuma y’uyu mwaka w’imikino, kuko bisaba ko umubiri we ugomba kubanza ukongera ukamenyera gukina, nyuma akaba yazakomeza gahunda ze zo gusubira gukina hanze y’u Rwanda.

Sugira yagiriye imvune mu myitozo y'ikipe y'igihugu
Sugira yagiriye imvune mu myitozo y’ikipe y’igihugu

Ikipe ya APR Fc yatangiye imyitozo kuri uyu wa kabiri, aho yatangiranye n’abakinnyi 16, mu gihe hari abandi bakinnyi 10 bari mu ikipe y’igihugu Amavubi, ikaba inategereje abandi bakinnyi bashya ishobora kuzasinyisha mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sugira nanjye ndabona uzabica bigaciaka kbs

Hagenimana j claude yanditse ku itariki ya: 8-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka